IBANGA RY’UBUZIMA: Amasomo yo gukemura amakimbirane mu bashakanye
Urugo ni ishuri ry’ubuzima, aho abantu babiri bahurira bakazana amateka atandukanye, imyumvire itandukanye n’intege nke zitandukanye, ariko bakiyemeza kubaka ejo hazaza hamwe. Mu rugendo rw’ubu buzima bwo kubana, ntibibura ibihe by’amakimbirane, kutumvikana, n’ibigeragezo bishobora gutuma urukundo rucika intege, amagambo akababaza, n’imitima igakomereka. Ibi byose ntibivuze ko urugo rwananiranye, ahubwo bigaragaza ko ruri mu rugendo rwo kwiga no gukura.
Amakimbirane mu bashakanye si ikimenyetso cy’uko badakundana, ahubwo kenshi ni ikimenyetso cy’uko hari ibyo batabashije kuvuga neza, cyangwa bumvise nabi. Iyo amagambo abaye menshi kurusha kumva, n’ishavu rigasimbura ubwumvikane, ni bwo ubwenge n’ubwitonzi bikenerwa kurusha ibindi byose.
Ijambo rivuzwe n’uburakari risenya umunsi umwe ibyo urukundo rwubatse imyaka.
Uwumva mbere yo gusubiza, aba yamaze gukiza urugo rwe igice.
Urugo ntirukenera utsinda impaka, rukenera utsinda ishavu.
Kubabarira uwo mwashakanye si ukwibagirwa ibikomere, ni ukubihindura amasomo.
Iyo ishema ryinjiye mu rugo, urukundo rusohoka ruciye mu idirishya. Ibi bisobanuye ko iyo amakimbirane n’amakosa byinjiye mu muryango, urukundo n’ubwumvikane birasohoka.
Amagambo make yuzuye ubwenge aruta amagambo menshi yuzuye ishavu.
Uwubaka urugo arwubaka buri munsi mu byo avuga no mu byo aceceka.
Uwo mwashakanye si uwo guhangana na we, ni uwo gufatanya na we.
Urugo rusenywa n’amagambo avugwa vuba, rugasanwa n’amagambo avugwa buhoro.
Gukunda si ugutsinda, ni ugukomeza no mu gihe bigoye.
Ni ingenzi kwibuka ko nta rugo rutagira ibihe bikomeye, ariko kandi nta kibazo kidafite igisubizo iyo habayeho ubushake, ukwicisha bugufi n’urukundo rutajegajega. Amagambo meza avuganywe umutima utuje aruta amajwi menshi avuganywe uburakari. Iyo abashakanye bahisemo kumva aho guhora basobanura, kubabarira aho kwihorerana, no gukunda aho gucira urubanza, urugo rusubirana imbaraga zarwo.
Nta makimbirane agomba gusenya urugo rwubakiye ku cyubahiro, ukwizerana n’icyizere cy’ejo hazaza. Igihe cyose abashakanye bamenye ko bari ku ruhande rumwe, n’iyo batabona ibintu kimwe, baba batangiye urugendo rwo gukira no kongera kubaka.
Urukundo ruracyashoboka, amahoro aracyashoboka, n’urugo rwiza ruracyashobokaiyo habayeho ubwenge mu magambo n’umutima witeguye guhinduka.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










