Ni ikihe gisobanuro cy'ubuzima bwiza, ubuzima bwuzuye?

Ndabizi neza nuha umwanya aya magambo aragusigira isomo rikomeye, kuko ni ingenzi kandi afite impiguro nziza buri wese akeneye kumenya.

Nov 24, 2023 - 15:50
Nov 24, 2023 - 15:51
 0
Ni ikihe gisobanuro cy'ubuzima bwiza, ubuzima bwuzuye?

1. Ubuzima ntabwo ari ugutegereza ko umuyaga urenga cyangwa imvura igahita, ahubwo ni ukwiga kugendera mu mvura kuko nujya gutegereza imvura ko ihita ushobora gukererwa.

Iyo uhuye n'ibibazo si ngombwa ko utegereza cyangwa ngo wicare utuze, ufite kurwana ugakomeza urugendo.

2. Mubuzima, dushake uko tuzasigira umurage abana bacu, dusige ibirenge byacu aho tujya hose, kandi tuzasige igikumwe kuri buri mutima twakozeho.

Uzaharanire ko aho uzajya hose, abo muzahura bose uzasige inkuru nziza ku buryo abantu bifuza kukugira mu buzima aho kugirango bifuze kutabana nawe.

3.Ubuzima bwuzuye ntibwerekanwa n'imyaka, ibihembo umuntu yagezeho, ubutunzi n'abayoboke umuntu yakusanyije wenyine, ahubwo ubuzima bwuzuye ni umubare w’amaso amwenyura kubera bwo.

Kuba twarageze kuri byinshi ni byiza ariko sicyo gisobanuro cy'ubuzima, ahubwo ubuzima bwa nyabwo ni ugutuma hari undi muntu useka kubwawe.

4. Hano kuri iy'isi hariho inyenyeri nyinshi, kandi ziri hano kugirango zimurikire impande zose zijimye, ese muri izo nyenyeri waba urimo?

Ndavuga muri iy'isi harimo abantu buzuye urukundo, ubugwaneza mbese babera abandi urumuri, ese muri abo nawe ubarizwamo cyangwa uri mu bateza umwijima ahubwo?

5. Ubucuruzi bwawe nirwo rubuga rwawe udasangiye n’abandi. Inyungu ukuramo izagenwa n’ubuzima ukoraho cyangwa uhindura binyuze muri serivisi yawe utanga.

Ibyo ukora byose byifashishe ugirira abandi ibyiza kugirango nabo babashe kubona ibyiza.

6. Amafaranga ntazaramba, ubwamamare ntibuzaramba, ariko burya uko ugira icyo ukora ku buzima bw’abandi bizahora inyuma yawe ibihe byose!

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow