IBANGA RY’UBUZIMA: Buri marira yose urira ujye umenya ko avomerera imbuto utabona

Sep 25, 2025 - 10:19
Sep 25, 2025 - 10:38
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Buri marira yose urira ujye umenya ko avomerera imbuto utabona

Inkuru yawe ntabwo irangirira mu kibaya, imisozi nayo ikeneye intambwe zawe. Niba utekereza ko bikurangiriyeho bitewe n’ibihe urimo, gira umutima ushikamye kuko imbere hari ibyiza bigutegereje.

Si buri muntu wese uzasobanukirwa urugendo rwawe, niyompamvu utari mu rugendo kugirango abantu bakumve cyangwa bumve urugendo rwawe, ahubwo uri mu rugendo kugirango uhindure ubuzima bwawe. Niwita kucyo abandi bavuga uzisanga wataye inshingano zawe zo guhindura isi yawe.

Ntabwo ari buri umwe wese uzakumva kandi ibyo ntacyo bitwaye rwose kuko ntabwo waremewe buri muntu. Ntukeneye ko wumvwa na buri umwe ahubwo ukwiye gusobanukirwa nicyo ushaka mu buzima bwawe.

Imana ntabwo ijya yirengagiza umubabaro w’umuntu, buri marira yose urira ujye umenya ko avomerera imbuto utabona, igihe kimwe izo mbuto zizakura hanyuma utangire gusarura.

Kugira amahoro ntibivuze ko ntamiraba uhura nayo mu nyanja ahubwo bivuze ko Imana irikumwe nawe mu bwato, ibyo nibyo bituma ugira amahoro. Kuba uzi ko Imana iri kumwe nawe mubyo ucamo byose nibyo bitanga amahoro.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow