Amagambo yuzuye ubwenge yagufasha gufata umwanzuro wa nyawo mu buzima

Jan 25, 2024 - 13:10
Jan 26, 2024 - 17:03
 0
Amagambo yuzuye ubwenge yagufasha gufata umwanzuro wa nyawo mu buzima

Umugore uciriritse yita ku bwiza aho kwita ku bwonko (ubwenge), kandi abagabo baciriritse nabo bareba abagore bafite ubwiza kuruta kureba abafite mu mutwe!

Ntukarwane n’ingurube kuko mwese mwakwandura kuko n’ubundi ingurube yo ikunda umwanda; ni nko kurwana n’udafite icyo ahomba. Nurwana uzahitemo kurwana n’uwijuse aho kurwana n’umunyenzara kuko we azaba asa n’uwiyahura.

Ntukajye ukora ikintu kubera impamvu runaka ahubwo ujye ugikora kubera ko ari ngombwa ko ugikora.

Ujye urwanya wivuye inyuma abakwereka ko ntacyo uri cyo ahubwo ujye uha umwanya abagukosora bakwereka amakosa yawe kuko nibyo bigufasha kumenya no kwibuka uwo uri we!

Muri ubu buzima uzasanga abantu benshi bagura ibintu badakeneye kugirango bakunde birarire kuri ba bandi bahanganye. Burya iyo uhombye amafaranga uba ubuze byinshi, iyo uhombye incuti uba ukubye kabiri ariko iyo ubuze ikizere uba ubuze byose. 

Gutunga ibyo amafaranga yabasha kugura ni iby’agaciro ariko biba byiza kurushaho, gucishamo ugasubira inyuma ukareba ko watakaje icyo amafaranga atagura.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow