IBANGA RY’UBUZIMA: Amategeko y'ubuzima yadufasha mu buryo bukomeye
1. Mu mishyikirano, ntuzigere utanga igitekerezo mbere, uzareke uwo muri kugirana imishyikirano abanze kugira icyo avuga kugirango udahubuka.
2. Niba bagutije imodoka, ujye uyigarura yuzuye lisansi, niba ukodesheje inzu ntukayisige isa nabi, muri make niba umuntu aguhaye ikintu ntugakore ikosa ryo kukigarura gisa nabi kabone nubwo mwaba muri inshuti gute.
3. Ujye ukora ibintu ufite ishyaka kandi ubikunze ariko niba nta shyaka cyangwa utabikunze ikiruta wabireka ntukore na kimwe.
4. Ntuzigere wicuza ikintu icyo ari cyo cyose, ahubwo ujye wigira kuri ibyo byose.
5. Jya utekereza vuba ariko uvuge gake. Abantu tugira ibitekerezo byinshi, gusa uko dutekereje siko dukwiye guhita tuvuga ibyo dutekereje kuko ushobora gusanga ibyo bitekerezo bidakenewe kuvugwa muri uwo mwanya.
6. Igereranye n'uwo wari we ejo, ntabwo ari uwundi muntu uri kubona uyu munsi. Reba aho wari igihe cyashize maze urebe niba hari impinduka yabayeho.
7. Shyira inzu yawe kuri gahunda mbere yo kunegura isi. Ni ngombwa kubanza gutunganya ibyawe mbere yuko ujya kureba iby'abandi. Nujya kunegura umuntu ujye ubanza wite ku uko nawe ugaragara.
8. Ibyishimo byinshi ni ukumenya inkomoko y’umubabaro. Iyo wamaze kumenya igishobora gutera umubabaro mu buzima bwawe wishima kurushaho kuko ibuye riba ritakishe isuka.
9. Niba udashaka ikintu, bigaragaza ko unyuzwe nk'umuntu ugifite kuko kwifuza ni amasezerano ugirana nawe ubwawe yo kutishima kugeza ubonye icyo ushaka.
1o. Ntuzigere wemera ko ibi bintu 2 byiyongera mu buzima bwawe, ntuzemere ko amadeni yiyongera cyangwa ngo abanzi nabo biyongere.
11. Ntuzigere ugirira umuntu nabi, kuko ikibi kimeze nk'umwobo uri mu bwato cyangwa se ubwato bwapfumutseho, ahapfumutse mu bwato hashobora kuba hato ariko ubwato ni bunini gusa mu gihe bwatobotseho uwo mwobo winjiza amazi bugatangira kurohama.
12. Hariho ibintu udashobora kugura amafaranga rero ntugakomeze kwiruka inyuma y'amafaranga gusa. Kora kugirango ubeho, ntubereho gukora gusa ngo wibagirwe n'ibindi by'ingenzi bikureba kandi bidasaba amafaranga.
What's Your Reaction?










