IBANGA RY’UBUZIMA: Kubera iki iyo ibiryo birangiye ku isahani, tuvuga ko isahani yanduye? Ishusho nyayo y'uburyo tubayeho mu buzima busanzwe
1. Ntabwo ibibazo byose bikeneye amasengesho no kwiyiriza ubusa, ahubwo ukeneye kugenda ugasaba imbabazi abantu b'inzirakarengane wateje amarira n'ububabare.
2. Igiti kimwe gishobora gukora ama miliyoni y’imyambi, ariko imyambi, ishobora gutwika ibiti miliyoni. Icyo bivuze, ushobora kumara imyaka uri umuntu mwiza ku bantu ariko ikosa rimwe ushobora gukora ryatuma abantu bibagirwa ibyiza byose wakoze, tujye twitwararika, n’Ijambo ry’Imana rivuga ko ibyambere biheshwa agaciro n’ibyanyuma.
3. Ntukagereranye umuntu n’undi, umubwira ngo wagiye uba nka runaka, wagiye wambara nka runaka, wagiye useka nka runaka, wagiye ugira gutya nka runaka, ahubwo niba ukunda uwo muntu cyangwa umwishimira jya ugenda ugumane nawe aho kubuza amahoro uwo ubwira kumera nka runaka, icyiza nuko wamubwira uko akwiriye kubaho nkawe cyangwa mu buryo bwe atigereranyije n’abandi, aho kumwigisha kwigereranya wamwigisha kwigira ku bandi ariko atabayeho nk'abandi, we akaba we.
4. Kubera iki iyo ibiryo birangiye ku isahani, tuvuga ko isahani yanduye?
Kurundi ruhande, aya magambo ashingiye ku miterere y'uburyarya no kwikunda mu bantu bamwe na bamwe muri iki gihe. Bamwe mu nshuti zawe bakwegera gusa cyangwa bakumenya kubera ibyo wagezeho (nk'ibyo kurya ku isahani). Ariko ntibashobora kugutera inkunga yo gutsinda. Muri cyagihe uri k’urugamba rwo kugera ku ntsinzi, bakubona nk'isahani yanduye, kuko ntacyo uba utanga.
Muri make rero, benshi bazakwishimira kubera ibyo wagezeho (uri nk'ibiryo ku isahani), ariko bake cyane cyangwa nta n'umwe uzashaka kugufasha gutsinda. Menya ubwenge.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










