IBANGA RY’UBUZIMA: Igihano cyo kwinginga cyane ni agasuzuguro

Jan 6, 2026 - 10:34
Jan 6, 2026 - 10:46
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Igihano cyo kwinginga cyane ni agasuzuguro

Muri ubu buzima agahe gato ko kwitonda kakurinda igihe kinini cyo kwicuza. Jya ugerageza gutuza mbere yuko ukora ikintu icyo aricyo cyose.

Ntuzirengagize ukuri ukurikiye ibyishimo bitaramba.

Ibyishimo bigurwa birica, ujye umenya ko ibyishimo ari amahitamo.

Niba ushaka kuba Umwami mu gihe utaraba we kora nk’umucakara.

Ejo hagomba kuba heza, uramenye utazatenguha uwavuze ko ari heza.

Ujye ureka abantu bakwirengagize kuko umunsi umwe bazamenya ko bataye zahabu bagatoragura amabuye. Si ngombwa ko ukomeza kwisobanura no guhora ubaza impamvu bagusize, niba warabitwayeho neza bazasobanukirwa ko bakoze amakosa yo gusiga umuntu nkawe.

Igihano cyo kwinginga cyane ni agasuzuguro, ujye umenya agaciro kawe.

Inzira ugendamo uri umwe iragora ariko niyo igukomeza ikakuremamo umuntu ukomeye, ujye wigira ku ntare.

Ibibazo n’ubuzima bubi wacamo byose kubitambukamo ukomeye ni ukwizera no guceceka ukima amatwi amajwi aguca intege.

Ujye uhangana n’ibibazo byawe utazashinduka uri kubona abana bawe aribo bari guhangana nabyo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow