IBANGA RY’UBUZIMA: Ingingo z'ingenzi ugomba kuzirikana kandi ukareka zikakuyobora
1. Jya uha abo ukunda amababa baguruke, ubahe imizi yo gushikama, tuma abantu ukunda bahora bumva bari ku rwego rwo hejuru.
2. Abantu bafata inzira zitandukanye bashaka kunyurwa n'ibyishimo byabo. Kuba batari mu nzira yawe ntibisobanura ko bayobye cyangwa se kuba wowe utari mu nzira yabo ntibivuze ko wowe wayobye.
3. Iyo uhohotera, wanga, usuzugura umuntu, ushobora gukemura ikibazo kimwe, ariko ukabiba imbuto mbi kubandi. Iyo ukoreye ikibi undi muntu uba ubibye imbuto mbi muri we kandi izo mbuto zishobora kuzaribwa n'abantu bawe.
4. Uburyo utsindamo abanzi bawe ni ukurushaho kuba inshuti nabo. Niba ushaka gutsinda umwanzi wawe ntayindi nzira uretse kuba inshuti ye kandi ya hafi.
5. Hariho ingingo imwe gusa y'ingenzi ugomba kuzirikana kandi ukareka ikakuyobora. Ntacyo bitwaye uko abantu bakwita, uri uwo uriwe. Komeza uku kuri. Ugomba kwibaza uko ushaka kubaho ubuzima bwawe. Turiho kandi tuzapfa, uku nukuri tuzahura nako twenyine. Ntawe ushobora kudufasha muri ibi. Iyo upfuye upfa wenyine. Tekereza neza, ni iki kikubuza kubaho nk'uko wifuza kubaho mu buzima bwawe?.
What's Your Reaction?








