IBANGA RY’UBUZIMA: Dukwiye kwakira impinduka

Nov 12, 2024 - 15:09
Nov 12, 2024 - 15:20
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Dukwiye kwakira impinduka

1. Impinduka nicyo kintu cyonyine gihoraho mubuzima bwacu, dukwiye kwakira kubana n'impiduka kuko byanze bikunze zihoraho mu buzima bwacu bwose, muri iyi si iyo utishimye uba ubabaye, iyo utarwaye uba uri muzima, ibyo ni ibintu bihoraho dukwiye kwigiraho ko ubuzima bugizwe n'impinduka.

2. Ibintu birahinduka. Inshuti ziragenda izindi zikaza ariko muri ibyo byose ubuzima ntibuhagarara kubantu bose, uko byagenda kose ubuzima ntibujya buhagarara, ntabwo bushobora kugutegereza, niyo mpamvu ukwiye kugendana n'impinduka ziri kubaho, ntugasigazwe inyuma n'ibiri kuba mu buzima bwawe kuko ubuzima bwo burimo kugenda.

3. Ubuzima bwawe ntibuba bwiza kubw'amahirwe, bugenda bumera neza mu kwakira impinduka ndetse no gukora igikwiye mu gihe cyose urimo.

4. Niba ntacyo uhinduye, ntakintu kizahinduka. Kugirango ugire icyo ugeraho biragusaba kugira icyo uhindura uko byagenda kose.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow