IBANGA RY'UBUZIMA: Ukuri kuruta ibyo tubona
Mbere yo gucira abandi urubanza jya ubanza ubasobanukirwe, twibagiwe ko buri muntu atwara inkuru itagaragara mu muriwe. Ibyo tubona ni ibisigisigi by’urugendo rurerure rutandukanye ku muntu n’undi. Kugira ubwenge nyabwo si ukumenya amakosa y’abandi, ahubwo ni ukumenya igihe cyo guceceka, kumva no kugaragaza impuhwe. Iri banga ry'ubuzima ritwigishe guhagarika gucira abandi urubanza, tugahitamo inzira y’ubumuntu, ubugwaneza n’ukuri.
Gucira abandi urubanza ni ukwiyambura amahirwe yo kubasobanukirwa. Umuntu wese agira inkuru itagaragara muriwe; iyo uciye urubanza utayizi, uba uhisemo kureba igicucu aho kureba ukuri.
Uwumva urugendo rw’abandi ntiyihutira kubacira urubanza aho bageze. Ibyo ubona uyu munsi ni iherezo ry’inzira ndende irimo ibikomere, amasomo n’ibigeragezo utigeze unyuramo uwo ucira urubanza yaciyemo.
Umutima ucirira abandi urubanza akenshi uba wirinda kwemera ko natwe tugira aho ducika intege.
Kudacira abandi urubanza si ugushyigikira amakosa yabo, ni ukubaha amahirwe yo gukira no kwiyubaka. Gukosora wubaka bisiga icyizere ariko guca urubanza bisiga igikomere.
Iyo uciye urubanza vuba, uba wibagiwe ko nawe uri mu bo ubuzima bushobora kwigisha ejo. Nta n’umwe uhagaze ku rwego ibigeragezo bitamugeraho.
Ubumuntu bugaragarira mu kumva aho abandi baguye, atari mu kubahanira aho baguye. Aho urukundo ruri, guca urubanza bicika intege.
Umutima ucira abandi urubanza uba ufunze, naho uwumva uba ufunguye. Ufunguye abona amahirwe yo kwigira ku bandi no kwimenya neza.
Gucira abandi urubanza ni ukwibeshya ko twahisemo neza aho tutigeze tugeragezwa. Ubwenge ni ukumenya ko tutari beza kurusha abandi, ahubwo twahawe amahirwe atandukanye.
Uwiga kudacira abandi urubanza yegera ukuri kuruta uwiyita umukiranutsi. Kuko ukuri kubana n’impuhwe, ntikubana n’ubwibone.
Iyo ubona amakosa y’abandi ukayitaho kurusha ayo ufite, uba warabuze indorerwamo yo kwireba. Kudacira abandi urubanza bitangirira ku kwicisha bugufi.
Ubwenge nyabwo si ukumenya ibitagenda ku bandi, ni ukumenya uko wabitwaramo utabababaje.
Kudacira abandi urubanza si intege nke, ni imbaraga z’umutima uzi ubwenge. Ni ukwemera ko tutazi byose, ko twese turi mu rugendo rwo kwiga no gukura. Iyo duhisemo kumva aho guca urubanza, dutanga amahirwe yo gukira, kwiyubaka no kongera ubumwe hagati y’acu.
Niturangiza gusoma ibi, duhitemo kuba abo abandi bakeneye: abantu bazi kumva, kubabarira no kubaha agaciro ka muntu.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










