Kugira ngo uhure na Simoni ugutwaza umusaraba, bisaba kubanza guhura na Yuda ugukorera umugambi wo kuwikorezwa.

Hari igihe umuntu asenga Imana ayisaba ko yamwoherereza abantu bazamufasha kugera ku nzozi ze. Akifuza guhura na ba Simoni bazamufata ukuboko igihe ananiwe. Ariko ubuzima bufite amategeko yabwo: kenshi, mbere yo guhura na Simoni, ubanza guhura na Yuda.

Jul 17, 2026 - 09:06
Jul 17, 2026 - 09:06
 0
Kugira ngo uhure na Simoni ugutwaza umusaraba, bisaba kubanza guhura na Yuda ugukorera umugambi wo kuwikorezwa.

Yuda ntabwo yaje mu buzima bwa Yesu amuzaniye amahoro. Yaje yitwaje gusoma no kumuhobera, nyamara umutima we wari wuzuye ubugambanyi. Yasomye Yesu nk'umukunzi, ariko amusiga mu maboko y'abashakaga kumwambura icyubahiro n'ubuzima.

Iyo urebye icyo gice gusa, wagira ngo ni iherezo. Ariko mu migambi y'Imana, ntabwo cyari iherezo; cyari intangiriro y'urugendo rwari rugiye kugaragaza intego ikomeye kurushaho.

Yuda ni ishusho y'ibigeragezo duhura na byo: inshuti ziduhemukira, abantu batwitirira ibyo tutakoze, abadusezeranya ubudahemuka ariko bakadutenguha, n'abadusenyera ibyo twubakanye imyaka myinshi. Buri wese ashobora guhura na Yuda mu buryo butandukanye.

Ariko nyuma ya Yuda, habaho umusaraba. Umusaraba si ikimenyetso cy'igihombo gusa; ni ikimenyetso cy'inshingano, ububabare, n'ikigeragezo umuntu atatoranyije ariko agomba kwikorera.

Yesu amaze gucibwa urubanza no gutangira urugendo rugana i Gologota, umusaraba wari uremereye. Umubiri wari wananiwe kubera inkoni, ibikomere n'amaraso. Muri ako kanya ni ho hagaragaye Simoni w'i Kurene, wahatiwe gufasha Yesu gutwara umusaraba.

Iyo Simoni aza mbere ya Yuda, ntibyari kuba ngombwa ko afasha Yesu. Iyo Yuda atabaho, umusaraba ntiwari kuba uri kuri urwo rugendo. Ni yo mpamvu hari ukuri gukomeye: hari abantu Imana ikwemerera guhura na bo bakagutera ububabare, kugira ngo nyuma yaho ihure nawe n'abandi bazagufasha kubwambuka.

Mu buzima bwa buri munsi, ushobora kubanza kwangwa ku kazi mbere yo kubona akandi karuta ako watakaje. Ushobora kubanza guhemukirwa mbere yo guhura n'inshuti nyakuri. Ushobora kubanza gutsindwa mbere yo kumenya imbaraga wari ufite. Ibyo byose ni "ba Yuda" banyuranye.

Ariko Imana ntirangiriza inkuru kuri Yuda. Iyo umuntu akomeje urugendo atarekeye aho, hari igihe ihagurutsa Simoni. Ashobora kuba umuntu utari uzi, inshuti nshya, umujyanama, cyangwa amahirwe mashya aza igihe wari ugiye gucika intege.

Isomo rikomeye ni uko tutagomba gucika intege kubera Yuda twahuye na we. Ubugambanyi bwe ntibuhindura umugambi w'Imana. Ahubwo rimwe na rimwe buba inzira iganisha ku guhura na Simoni.

Niba uyu munsi uri mu gihe cya Yuda, ntutekereze ko ari cyo gice cya nyuma cy'inkuru yawe. Komeza urugendo. Ushobora kuba utarabona Simoni wawe, ariko iyo ukomeje kwihangana no kwizera, igihe kiragera ugahura n'abagufasha kwikorera umutwaro wari warakunaniye.

Bityo rero, ibuka iti: "Kugira ngo uhure na Simoni ugutwaza umusaraba, akenshi bisaba kubanza guhura na Yuda ugushyira mu rugendo rw'umusaraba. Ubugambanyi bushobora kuba intangiriro y'igitangaza, kandi ububabare bushobora kuba inzira iganisha ku bufasha Imana yari yaraguteguriye."

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow