IBANGA RY'UBUZIMA: Imbaraga zawe zituruka he?

Sep 3, 2024 - 10:20
Sep 3, 2024 - 10:57
 4
IBANGA RY'UBUZIMA: Imbaraga zawe zituruka he?

Imbaraga zituruka mu gukora ibintu bikomeye

Imbara zituruka mu kwigaragaza ku bubabare cyangwa ubwoba no kunyura murugamba, kwihangana, hanyuma ukubakira kuri ibyo kugira ngo ukomeze utere imbere kandi uzamuke.

Imbaraga kandi zituruka mu gukurikirana iterambere no kwishimira iryo terambere mu kantu gato icyarimwe.

Iyo twageze ku bintu runaka ibyo biduha imbaraga zo gukomeza gukora n'ibindi kabone niyo ibyo twaba twagezeho byaba ari bito.

Imbaraga zituruka muri wowe imbere

Uhereye mugihe cyo gukora igikorwa cyawe ugomba kuzamura kwizera kwawe. Kumenya impamvu ukora ibyo ukora nubwo byaba bitoroshye. Ibyo nibyo bigutera imbaraga.

Imbaraga zituruka mu guhuza indangagaciro zawe z'ingenzi no kuba inyangamugayo. 

Indangagaciro zacu no guharanira kuba inyangamugayo burigihe ni ibintu bisunika umuntu kuba yakora ibintu bidasanzwe kandi byiza, ibyo nibyo birema imbaraga muri wa muntu.

Imbaraga zituruka hanze.

Iyo tuzengurutswe n'abantu beza bamwe batubwira komeza, komerezaho, wicika intege, batuma dukomeza kugira imbaraga mubyo turi gukora, niyo mpamvu ukeneye abantu kandi abantu beza mu buzima.

Imbaraga zituruka mu gufata amasomo ku makosa twakoze.

Iyo dukoze amakosa tukayigiraho, ibyo nabyo biduha imbaraga mubyo turimo byose kugirango tutazongera kwisanga twakoze ya makosa.

Imbaraga zituruka kukwimenya wowe ubwawe.

Mugihe utangiye kuvumbura no guhishura byinshi kuri wowe, ukabona guhitamo ibikubahisha cyane, ukabaho ufite intego kandi ukarushaho kuba uwo uriwe ugira imbaraga zidasanzwe. Iyo tuzi neza, dukora neza.

Dore abantu bakomeye abo aribo

Abantu bakomeye bazi kuvuga YEGO no kuvuga OYA.

Abantu bakomeye bazi kwishima bo ubwabo no kwicisha bugufi no kuba inyangamugayo.

Abantu bakomeye bagira ineza (ubumuntu cyangwa Ubuntu).

Abantu bakomeye bagira amariba y'umutungo w'imbere utagaragara mu maso.

Abantu bakomeye bakoshobora gusaba imbabazi no kubabarira abandi.

Abantu bakomeye bashobora kwibabarira bo ubwabo.

Abantu bakomeye bagwa hasi bikomeye ariko bagashaka imbaraga zo kubyuka ntabwo baguma hasi.

Abantu bakomeye bafite imitima idasazwe yo guca muri buri nzitizi.

Abantu bakomeye bihanganira byinshi, tubona inseko zabo kugirango bamurikire isi.

Abantu bakomeye batwigisha burimunsi uburyo bwo kugerageza no gukomeraho gato ubwacu.

 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow