IBANGA RY’UBUZIMA: Imana yaturemanye agaciro gakomeye cyane
Mu buzima ntukajye ukunda kwibuka cyane uwakomerekeje umutima wawe ahubwo ujye uhora wibuka uwakwigishije kubana n’umutima ukomeretse ndetse ugakomeza kwihangana.
Umuntu utazaguha agaciro uzamwereke ko no kubura agaciro kuri we ntacyo bigutwaye kuko uwifitiye agaciro n’icyizere ntakwiye gusaba icyo Imana yamuhaye, kuko Imana yaturemanye agaciro gakomeye, ikindi kandi umuntu ugutesha agaciro ntukwiye kwifuza ibyo umukeneyeho.
Singombwa ko buri muntu wese yaba inshuti yawe , sinangombwa ko buri muntu wese yaba umwanzi wawe ahubwo ukwiye kumenya ko buri muntu wese yaba Mwarimu wawe akakwigisha isomo rye, iyo amaze kukwigisha urimuka cyangwa ugasibira.
Nibakubwira ko umuntu ari mubi uzabyemere, nihagira n’abandi bakubwira ko ari umuntu mwiza nabyo uzabyemere kubera ko uwo muntu agira uko abana na buri muntu bitewe nuko abo bantu nabo bamubanira.
Mu buzima aho guhora uhanagura amarira uterwa n’abantu ahubwo hanagura abantu bagutera ayo marira wige kubaho utabafite wikorere ibintu byawe witurije maze urebe ukuntu uba mu mahoro.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










