IBANGA RY’UBUZIMA: Ibitwangiriza si ibiva hanze ahubwo ni ibiva muri twe

Dec 24, 2024 - 14:14
Dec 24, 2024 - 15:45
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Ibitwangiriza si ibiva hanze ahubwo ni ibiva muri twe

1. Ibiri inyuma yacu n'ibiri imbere yacu ni utuntu duto ugereranyije n'ibiri muri twe. Ntakintu cyo hanze kuri wowe gifite imbaraga, igifite imbaraga ni ikiri imbere muri wowe, ibyo wibwira nibyo utekereza nibyo bikwangiriza.

2. Burya ibyo uvuga n’urusaku rwinshi cyangwa uvuga cyane byumvwa na bake, mu gihe ibyo uvuga gake kandi mu ijwi ryoroheje byumvwa na benshi.

3. Mu gihe umaze gufata umwanzuro ko ugiye gukora ikintu runaka burya uzamenye ko isi yose iba iguhanze amaso, iyo udakoze icyo wafatiye umwanzuro ucibwa amazi n'abakubonye uwufata.

4. Agahinda gasubiza amaso inyuma, guhangayika bigatuma ureba hirya no hino, kwizera bigatuma ureba hejuru utumbiriye ibyo utegereje kubona.

5. Igicucu kinini cy'ubu buzima giterwa no guhagarara mu zuba. Ibyo ukora byose bishobora kukubera nk'igicucu cyawe mu zuba.

6. Guhohotera umuntu cyangwa kurenganya umuntu buriya ntabwo ari imbaraga, ahubwo ni ukubura imbaraga, ndetse ni ubunyantege nke.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow