IBANGA RY’UBUZIMA: Umuntu ni ikibazo akaba n’igisubizo icyarimwe
Jaride yawe ntikura kubera ko burigihe uko indabo zigerageje kuzamuka uhita uzikata kugirango wereke abandi ko wagize jaride. Rimwe na rimwe hari igihe twangiriza ibintu byacu kugirango tugaragarize abandi ibyo dufite cyangwa ibyo turibyo nyamara sibyo biri ngombwa.
Umuntu ni ikibazo akaba n’igisubizo icyarimwe, bishatse kuvuga ko muri wowe ushobora kugira ibibazo ariko ni nawe wa mbere ukwiye gushaka ibisubizo.
Mu buzima kugirango umenye uko umuntu ateye byanyabyo uzamuhe ubwisanzure bwo gukora ibyo we ashaka gukora uzahita umumenya cyane.
Ntuzigere witega ko abantu bazahora bahari kubwawe kubera ko wowe uhora uhari kubwabo, ntabwo ari buri umwe wese ufite umutima nk’uwawe, kandi ibyo ntibikaguce intege.
Iyo tukiri abana usanga duseka nta mpamvu ihari itumye duseka ariko iyo tumaze gukura duseka kugirango duhishe impamvu.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










