Uku ni ukuri ndetse kwatuma duhindura ubuzima bwacu

Amagambo meza ashobora kudutera imbaraga, ndetse no gutuma dushaka guhindura ubuzima bwacu bwose. Aya magambo nubwo atandukanye gusa ni amwe yagufasha kuko ari ukuri kwanyakwo.

Oct 30, 2023 - 16:30
Oct 30, 2023 - 16:31
 0
Uku ni ukuri ndetse kwatuma duhindura ubuzima bwacu

1.Ubuzima burakomeza

Ubuzima ni bugufi kandi buraryoshye, niko kuri. Ubuzima bushobora kubabaza kandi bugoye, cyangwa bwuzuye umunezero. Ariko ikintu kimwe kidashidikanywaho, burakomeza uko byagenda kose.

2. Ntugahitemo gukundwa kucyo utaricyo

Hitamo kuba umunyakuri ku bantu niyo bakwanga kuruta kumara ubuzima bwawe uri uwo utariwe kandi ukunzwe.

3. Ubuzima ntacyo bugufitiye cyangwa se ntacyo bukugomba

Niba hari isomo rimwe twese dukeneye kwiga, ni uko ubuzima ntacyo budufitiye. Niba hari icyo dushaka, tugomba kugikurikira ubwacu.

4. Ni twe ubwacu bo kurema ubuzima bwiza.

Ubwiza bw’ubuzima bwawe ntabwo bwanditswe ku mabuye umunsi uvuka. Ugomba guhitamo icyo wandika, n’inkuru y’uburyo ushaka kubaho.

5. Ntugatakaze umwanya ugerageza kwigaragaza cyangwa kwimenyekanisha.

Ntugomba na rimwe kumva ko ugomba kwerekana ko uri mwiza cyangwa ukeneye kwemezwa kugirango ubimenye mu mutima wawe. Wowe ba umuntu mwiza ushobora kuba. Abandi bazabibona cyangwa ntibazabibona. Ntacyo bitwaye rwose, mugihe uzi uwo uriwe.

6. Urukundo ntirukwiye kubabaza.

Niba urukundo rugutera ububabare, ntabwo rero uri kumwe n’umuntu ukwiye. Iki gitekerezo "urukundo rurababaza" ntabwo ari urukundo. Ni akaga ahubwo.

7. Shaka umuntu ukwemera byuzuye

Dukwiye gutekereza ko urukundo rugomba "kutwuzuza". Ntidukwiye gukenera undi muntu kugirango twumve ko twuzuye. Dukeneye gusa umuntu utwemera uko turi cyangwa akemera abo turibo.

8. Nibyiza kuva mububabare

Ugomba kumenya ko ari byiza kumva witeguye "gukomeza" nyuma y’amakuba. Ntabwo bivuze ko wibagiwe, cyangwa ko utakibabara. Bivuze gusa ko utabaho ubabaye.

Ibintu bibabaje bibaho. Ariko ntidukeneye kubaho tubabaye ubuziraherezo.

9. Ibuka ko ushobora gutsinda ikintu icyo ari cyo cyose

Amateka yuzuyemo amasomo yerekana ko dushobora gutsinda ikintu cyose. Ugomba kwibuka ibi.

Nubwo isi yuzuye imibabaro, isi nayo yuzuye kuyitsinda ndetse yuzuyemo abantu babatsinzi.

10. Iyizereremo wowe ubwawe

Ugomba guhora uri umufana wawe ukomeye! Niba ukeneye ikintu cyo kwizera, tangira wiyizere wowe ubwawe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow