IBANGA RY’UBUZIMA: Abantu ni nk'imyenda, kubera iki?
Nubona umuntu ari kugenda akwirinda gahoro gahoro, hari ubwo aba ari ukubera uburozi yabonye mu mutima wawe, ntabwo ari uko ari ukwiyemera nkuko ubitekereza. Hari ubwo abona mu mutima wawe huzuyemo ubugome, urwango, ishyari ribi bikaba ngombwa ko aguhunga kugirango nawe bitazamugiraho ingaruka.
Hari ubwo abantu bava mu buzima bwacu tukagirango nuko basigaye birata cyangwa badusuzugura, ahubwo ari uko babonye ibibi biri muri twe aho kugirango bizabangirize bagahitamo kutwirinda.
Ariko kurundi ruhande, mu gihe ubona abantu bari gufata umwanzuro wo kugusiga kandi nta kibi wabakoreye, bakagenda ntayindi mpamvu, reka bagende kuko abantu ni nk'imyenda, kuko ntushobora kubaho wambaye ubusa buri buri niyo waba uri umukene, ushobora kuba ufite umwenda umwe uhoramo ariko utambaye ubusa.
Iyo ugurishije inshuti yawe buriya n’umuguzi ntashobora kukwizera, hagarika kugambanira abandi kuko nugambana ntuzibwire ko abo umugambaniyeho bakwizeye, ahubwo uba ubagaragarije uwo uriwe nubwo batabikubwiye ariko nabo bazagerageza kukwirinda.
Umuntu ugukorera ibintu n’umutima we ukeye, akabikora abikunze, nutekereza ko wowe uri kumukoresha uzaba uri kwiruhiriza ubusa cyangwa uzaba wibeshya, kuko we ntibimubangamiye ahubwo wowe uri kwiyangiriza.
Umuntu iyo acecetse akaguhunga akagenda ntuzatekereze ko watsinze ahubwo bivuze ko udakwiye igihe cye. Nuvugana n'umuntu ukamurusha amagambo we agatuza yarangiza akaguhunga, ntuzasigare wikomanga mu gatuza ngo wamwemeje, ahubwo uzamenye ko yagusuzuguye kuko udakwiye umwanya we.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










