IBANGA RY'UBUZIMA: Amagambo tuvuga afite imbaraga zirenze uko ubitekereza
1. Ubuzima bwawe ntibuba bwiza ku bw'amahirwe, bugenda bumera neza binyuze mu guhinduka cyangwa mu mpinduka uharanira.
2. Twese turi hano ku isi kubw’impamvu zidasanzwe. Reka kuba imbohe y'ahahise hawe. Ba umwubatsi w'ejo hazaza hawe.
3. Muri ubu buzima ningombwa gutekereza mbere yo kuvuga, kandi ntukavuge ibyo utekereza byose.
4. Amagambo tuvuga arica, amagambo tuvuga atanga ubuzima, ashobora kuba kandi uburozi cyangwa imbuto, ufite rero ububasha n'ubushobozi bwo guhitamo amagambo ubwira umuntu.
5. Ntabwo dufite imbaraga zo gukora umukororombya cyangwa gukora ibindi bitangaza, ariko dufite imbaraga zo guha umugisha abantu kubw'amagambo yacu tuvuga twitwaje muri twe imbaraga zo guhindura isi neza.
6. Amagambo meza ashobora kuba magufi kandi yoroshye kuvuga, ariko ijwi ryayo ntirigira iherezo.
What's Your Reaction?










