IBANGA RY'UBUZIMA: Hari isomo twese twakigira ku ntoki zacu
1. Ubuzima ni bwiza cyane kandi buranatangaje. Umunsi umwe, isaha imwe, umunota umwe iyo birangiye ntabwo biba bizongera kugaruka mubuzima bwawe iteka rero irinde intonganya, uburakari, ubeho uvuga kandi ukora ibyiza ku bantu bose.
2. Ibintu byiza byose bitangirira imbere, iyo igi rimenetse rikamenwa n’imbaraga ziturutse hanze ubuzima bwaryo buba burangiye. Ariko iyo rimetse rikamenwa n’imbaraga ziturutse imbere ubuzima buba butangiye. Ibintu byose byiza byagatangaza bitangirira muri wowe imbere.
3. Mugihe wumva ubabaye, yewe kubw'amahirwe make ntihagire n’ubibona (nta muntu ukwitayeho ngo abone ko wababaye) ngo abone amarira yawe, ntihagire n’ubona umubabaro cyangwa agahinda kawe, ntanumwe uri kubona uburibwe uri gucamo, iki aba aricyo gihe cyo kongera gukusanya cyangwa kwegeranya imbaraga zawe.
4. Igihe cyose ujye wibuka ko ubuzima ari isomo rikomeye kandi igihe cyose bukaba isomo ryigwa mubihe bibi, bigoranye kandi rikigirwa mumakosa mabi cyane umuntu aba yakoze.
5. Hari isomo twakigira ku ntoki zacu
Intoki zose zigize ikiganza ntabwo zinganya uburebure. Ariko iyo uzihinnye umeze nkufunze igipfunsi zose zihita zireshya. Ubu buzima tubayemo bwakoroha twese twicishije bugufi kugirango tubashe kwisanisha na buri bihe byose twanyuramo.
What's Your Reaction?










