IBANGA RY’UBUZIMA: Amategeko y'ingenzi y’ubuzima dukwiye kugenderaho yadufasha mu rugendo rw'ubuzima
Amategeko 5 y’ubuzima
1. Umuntu ukubabaza ntukamwange, kuko buriya umuntu ugendana urwango niwe uvunika kurusha uwangwa.
2. Ugukunda ntukamutakaze, niba ufite umuntu ugukunda byanyabyo ntukwiye kumutakaza, rwanira uwo mubano ntukazime.
3. Ukwizera ntukamugambanire, mu gihe umuntu aguhaye icyizere cye gerageza kugisigasira ibihe byose.
4. Ugushaka ntukamwirengagize, umuntu ugukeneye n'umutima we, jya ubanza umenye impamvu agushaka kuko hari ubwo wasanga ari impamvu nziza.
5. Ukuyobora cyangwa ukugira inama ntukamwibagirwe, umuntu uguha ubujyanama ntukwiye kumwibagirwa igihe ibyo yakugiriyemo inama byakunze bikakugeza ku rundi rwego.
Ukuru ukeneye kwitaho mu buzima
1. Urukundo rudafite ibikorwa ntacyo ruvuze, niba ukunda umuntu ni byiza ko ubigaragaza ni mu bikorwa bitandukanye.
2. Kwizera umuntu ntacyo bivuze ntakibigaragaza. Niba wizera umuntu byanyabyo ukwiye no kugira ibikorwa bibigaragaza, niba umwizera kuki utemera ko adakwiye gufata kuri Phone yawe, kuki ufunga ibyumba by'inzu yawe byose, kuki mujya gusangira ugahagurukana ikirahure uri kunyweramo, ibyo byose bigaragaza ko utamwizera nubwo uvuga ko mwizerana.
3. Ibyiringiro ntacyo bimaze igihe ntacyo ukora, niba ufite ibyiringiro ko hari ibyiza bizaba mu buzima bwawe ukwiye no kubikorera kugirango ubigereho, nubwo uvuga ko hari icyo wavuganye n'Imana ariko ibyo yakubwiye byuzuzwa no kugira icyo ukora nawe.
4. Gutanga ntacyo bimaze mugihe bidakoranywe umutima ukunze, nutanga jya umenya neza ko umutima wawe ubikunze bitari ibyo ntacyo byaba bimaze waba ugirango abantu bagushime gusa.
5. Mbabarira ntacyo ivuze mu gihe udahindutse, niba usaba imbabazi ariko udahinduka cyangwa nta mpinduka ukora ibyo nabyo ntacyo bimaze rwose, gusaba imbabazi bijyana no guhinduka nibwo zigira agaciro.
6. Ubuzima ntacyo buvuze nta mahoro, haranira kuba mu mahoro nibwo ubuzima bwawe buzagira agaciro gakomeye.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










