Gukomera: Ibanga rikomeye ryo gutsinda mu buzima

Ubuzima ni urugendo rurerure rutajya rugira umurongo umwe ugororotse. Hari igihe rutujyana mu byishimo n’ibyiza, tukumva turi ku rwego rwo hejuru, ariko nanone hari n’igihe rutujugunya mu bihe bikomeye, tukibaza impamvu turiho n’icyo tugomba gukora ngo dukomeze. Muri ibyo bihe byose, hari ikintu kimwe kidahinduka: akamaro ko gukomera no kudacika intege.

Mar 23, 2026 - 08:36
Mar 23, 2026 - 08:55
 0
Gukomera: Ibanga rikomeye ryo gutsinda mu buzima

Gukomera si ukuba udacika intege na rimwe, si no kuba utagira ubwoba cyangwa agahinda. Ahubwo ni ubushobozi bwo kwakira ibikugeraho byose, ibyiza n’ibibi, ugahitamo gukomeza urugendo, n’iyo waba utazi neza aho ujya. Ni ukwemera ko n’iyo ibintu byahinduka bikaba bibi, wowe ushobora guhindura uko ubifata n’uko ubyitwaramo.

Ubuzima ntibuguhitiramo uko bugenda, ariko buguhitiramo uko ubwitwaramo. Iyo uhisemo gukomera, uba uhisemo gutsinda.

Ibihe bikomeye si byo bigena iherezo ryawe, ahubwo bigena imbaraga ufite. Uko wihangana ni ko wiyubaka.

Ntugacike intege n’aho ibintu byaba bigoye, akenshi aho ugiye kureka ibintu ni ho intsinzi iba iri hafi.

Kubaho ukomeye si ukudatakaza amarira, ni ukumenya kuyahanagura ugakomeza urugendo.

Impamvu ugomba gukomera ni uko ejo hazaza hawe hakenewe umuntu utacitse intege uyu munsi.

Iyo ubuzima bugushyize hasi, ujye wibuka ko ari wowe ufite inshingano yo kongera kwiyubura.

Gutsindwa si iherezo, ni isomo, ariko kureka ukamanika amaboko ni byo bihinduka iherezo.

Ubuzima burahindagurika, ariko umutima ukomeye uguma uhagaze.

Ntuzigere wibagirwa ko n’ijoro rirangira, izuba rikongera kurasa.

Kuba ukiriho ni gihamya ko hari impamvu yo gukomeza, ntuzigere uyitesha agaciro.

Ibuka ko ubuzima budasaba ko uba intungane, ahubwo busaba ko uba umunyamurava. Gukomera ni urugendo, si aho ugera rimwe ngo bihere aho. Buri munsi ubaho, buri kibazo uhura na cyo, ni amahirwe mashya yo kwiyubaka no kwerekana imbaraga zawe z’imbere.

Ntuzigere wibagirwa ko hari impamvu uriho, n’iyo yaba itaragaragara neza uyu munsi. Ibyo urimo kunyuramo bishobora kuba biri kugutegura kuba umuntu ukomeye kurushaho ejo hazaza. N’iyo byakugora gute, menya ko ufite ubushobozi bwo gukomeza, kongera guhaguruka no gutsinda.

Bityo rero, jya uhitamo gukomera buri munsi. Jya wibuka ko n’iyo inzira yaba igoye, hari aho igana. Kandi igihe cyose uzumva ucitse intege, jya wibuka ko imbaraga zawe ziruta ibibazo byose wahura na byo.

Nta muntu witeguye kubika neza amabanga y’ibibera mu buzima bwawe, nta n'ufite igisubizo kirambye ku bibazo bibera mu buzima bwawe, icy’ingenzi nuko wimenya ukamenya n’impamvu ugomba kubaho ukomeye mugice cyose ubuzima bwa kwerekezamo.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow