IBANGA RY’UBUZIMA: Wakora iki mu gihe ugendana ibikomere
Nudashaka uburyo ukira ibikomere byawe cyangwa wiga kwihanganira ibyakubabaje, uzavira amaraso kubantu batagutemye, batagukomerekeje. Bivuze ngo utaragize uruhare mu kugukomeretsa niwe uzajya uhura n'ingaruka z'ibikomere ataguteye bitume umubano wawe nawe utagenda neza.
Ububabare twikoreye butuma bigorana mu kwizerana no kurema umubano mwiza.
Hari ubwo uzahura n'umuntu udashobora kubona agaciro kawe, gusa ntukemere ko ari wowe uba uwa mbere mu kubona ko nta gaciro ufite.
Niba tudashoboye kubona agaciro kacu, kuki undi muntu yabikora? Buri gihe hazabaho umuntu (cyangwa abantu benshi) utaduha agaciro cyangwa udukunda gusa ntampamvu (byose bibaho). Ikintu cya ngombwa gikenewe nuko twigirira icyizere, tukiha agaciro abandi bakaza nyuma, ariko abantu nibaza bagasanga natwe ntitwiha agaciro nabo bazadufata nkuko twifata.
Nubwo ibintu byaba bibi gute, amaherezo izuba rizarasa. Niba ukomeje urugendo, ugakurikirana intego zawe, amaherezo ibintu byiza bibaho ku bantu biyubashye. Ku muntu wihaye intego, ibintu byiza bizamugeraho. Umuntu wese ahura n'ingorane, ariko ni ngombwa guhangana nazo uko byagenda kose.
Umuntu muhuye uyu munsi ntuzi icyo azaba aricyo ku munsi w'ejo, kuba umuntu atambaye neza, ntibivuze ko atari umuntu w'ingenzi kandi nawe akeneye kubahwa. Abantu bose muhuye bajye bangana mu maso yawe, ugomba kubafata kimwe nta n'umwe wo gusuzugura, gutesha agaciro n'ibindi bibi. Ntugace urubanza cyangwa ngo ushyireho iherezo ku muntu, jya wubaha abantu bose kandi uce bugufi kuri bo kuko utazi icyo bazaba cyo mu gihe kiri imbere.
Ntibishoboka n'ijambo rinini gusa rijugunywa kure n'abagabo bato basanze byoroshye kubaho mw'Isi kandi bagakoresha imbaraga bahawe mu guhindura ibyanze guhinduka. Ntibishoboka ntabwo ari ukuri, ni igitekerezo. Ntibishoboka ntabwo ari itangazo, ahubwo bisaba gutinyuka gusa. Ntibishoboka ryakabaye ijambo rituma tugira umurava aho kudushyira hasi. Ntibishoboka ni ijambo ry’igihe gito. Ijambo Ntibishoboka ntacyo ririryo ku bantu bamaze kwisobanukirwa.
Abarwanyi b'abatsinzi babanza gutsinda urugamba hanyuma bakajya kurugamba, mugihe abarwanyi b'abahombyi cyangwa bazatsindwa urugamba bajya ku rugamba mbere bagashaka gutsinda nyuma. Urugamba rutegurwa mbere ntabwo rutegurwa rwatangiye, niko mu buzima dukwiye kurwana. Ubuzima ni urugamba kandi dukwiye gutsinda.
What's Your Reaction?










