IBANGA RY’UBUZIMA: Kubabarira ni urufunguzo rufungura umuryango w'inzika n'amapingu y'urwango

Nov 21, 2025 - 09:15
Nov 21, 2025 - 09:27
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Kubabarira ni urufunguzo rufungura umuryango w'inzika n'amapingu y'urwango

Buri gihe ujye ubabarira, atari ukubera ko bakwiriye kubabarirwa, ahubwo ari ukubera ko ukeneye amahoro muri wowe.

Kubabarira umuntu ntibisobanura kwibagirwa ibyo yakoze. Bisobanura gusa kureka ububabare bukagenda bushira muri wowe ku buryo usigaye wumva ari ibisanzwe.

Kubabarira ni amahitamo. Ushobora guhitamo gukomeza kurakara, cyangwa ushobora guhitamo kubabarira no gukomeza urugendo.

Kubabarira ni ukubohora imfungwa no kumenya ko imfungwa ari wowe. Kubabarira ntabwo bihindura ibyahise, ariko bihindura ejo hazaza.

Kubabarira ntibibaho icyarimwe. N'inzira ifata igihe no kwihangana. Kubabarira ni urufunguzo rufungura umuryango w'inzika n'amapingu y'urwango. Ni imbaraga zimena ingoyi y'uburakari n'iminyururu yo kwikunda.

Kubabarira ntabwo ari ukongera kubaka icyizere, ahubwo ni uguha umuntu amahirwe yo kongera kugirirwa icyizere. Kubabarira ntibyoroshye, ariko birakenewe. Ni intambwe yambere yo kwiga kurekura.

Kubabarira ntabwo buri gihe byoroshye. Rimwe na rimwe, birababaza kuruta igikomere twagize, kubabarira uwaguteye igikomere birababaza ariko nta mahoro abaho atababariye.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow