IBANGA RY’UBUZIMA: Umurage ukomeye ukwiye gusigira abawe

Oct 2, 2024 - 09:46
Oct 2, 2024 - 09:57
 6
IBANGA RY’UBUZIMA: Umurage ukomeye ukwiye gusigira abawe

1. Ntakibazo ku byakubayeho kera cyangwa ibiri kubera mubuzima bwawe ubungubu, ntabwo bifite imbaraga zo kukubuza kugira ejo hazaza heza hatangaje, nugendera mu kwizera Imana uzagira ejo heza hakomeye kuko Imana iragukunda! Ihora ishaka ko ubaho ubuzima bw’intsinzi.

2. Umurage ukomeye umuntu ashobora guha abana n'abuzukuru be ntabwo ari amafaranga cyangwa indi mitungo, ahubwo ni umurage w’umuco wo kwizera. Kwizera nibyo ushobora gusigira abawe nk'umurage.

3. Iyo wibanze ku kuba umugisha ku bandi, Imana iharanira ko uhora uhirwa kubwinshi. Iyo uharanira gufasha abandi, kwita ku bandi, gutekerereza ibyiza ku bandi Imana iharanira ko nawe ugira ibyiza mu buzima.

4. Imana ishyira abantu mubuzima bwacu kubushake kugirango tubafashe gutsinda no kubafasha kuba byose yabaremeye. Abantu benshi ntibagera kubushobozi bwabo bwose ntawundi muntu ubizereyemo. Niyo mpamvu ukwiriye kugira uwo wizerereramo nkuko nawe ukeneye ukwizereramo kugirango ugere ku bintu bihambaye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow