IBANGA RY’UBUZIMA: Akazi kawe ntabwo ari ugucira urubanza abantu

Apr 23, 2025 - 15:08
Apr 23, 2025 - 15:27
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Akazi kawe ntabwo ari ugucira urubanza abantu

1. Ujye witondere ibyo uvuga. Ushobora kuvuga ikintu kibabaza mumasegonda icumi, ariko nyuma y'imyaka icumi, ibikomere bikaba bigihari. Tujye twitoza kuvuga ibyiza kuko byo bigira ingaruka nziza.

2. Amabuye yo guca imanza, amabuye aguca intege cyangwa atuma ushidikanya ku mibereho yawe ashobora kugutera akakugeraho. Nubwo hari ibyo udashobora guhagarika, ariko ushobora guhitamo gukomeza kubaka urukuta rwawe kandi ntureke ngo bikugireho ingaruka.

3. Akazi kawe ntabwo ari ugucira urubanza abantu, akazi kawe ntabwo ari ukumenya niba hari umuntu ukwiye ikintu runaka cyangwa atagikwiye, akazi kawe si uguhitamo umuntu mwiza cyangwa umuntu mubi. Akazi kawe ahubwo ni ukuzamura abaguye, abari inyuma baba bihebye, kwunga abavunitse ukabafasha gukira izo mvune bafite, akazi kawe ni ugukomeza abantu aho kubakomeretsa, no gufasha abababaye bakishima nabo.

4. Reka tube abantu bakora ibyiza kubandi, baba babiduhembera cyangwa batabiduhembera, baba bavuga ngo urakoze cyangwa batabikoze icyangombwa ni ugukora ibyiza gusa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow