IBANGA RY’UBUZIMA: Menya umwanya wawe mu buzima bw'abandi bantu
Si ngombwa ko wereka buri umwe wese igikomere cyawe, ntabwo ari buri umwe ufite ubushobozi bwo kugira icyo agufasha, bamwe hari igihe usanga hari abafite umunyu wo kwongera ububabare mu gikomere cyawe.
Kuba bamwe baguma iruhande rwawe ntibivuze ko baguha agaciro gakwiriye, ushobora kuba ubasetsa gusa, utuma igihe cyabo kigenda neza uko bo babishaka, umeze nk’umuti ubavura, mbese utuma bamera neza ariko nta kandi gaciro baguha, icyabikwemeza nuko nta numwe wakora nkibyo ubakorera, yewe niyo wabasaba kimwe muri ibyo ntabyo bakora. Rero menya umwanya wawe mu buzima bw'abandi bantu, umenye icyo umaze mu buzima bwabo.
Abantu b’ingenzi mu buzima bwawe ni babandi muvugana kuri telephone (baguhamagara cyangwa uhamagara) ntabwo ari abari kuri lisiti ya nimero utunze muri phone yawe, ukwiye kumenya iryo tandukaniro. Ntukabare inshuti mu mibare, ahubwo ni mu bikorwa byazo.
Guca umubano n’abantu ntabwo burigihe ari urwango cyangwa ishyari, rimwe na rimwe n’impinduka mu bitekerezo. Abantu bamwe batangiye kubura ubunyangamugayo, abandi bashaka gukoresha abandi mu nyungu zabo gusa, abandi bakumaramo imbaraga bakagukamura, abandi bafite amasura abiri. Nta muntu n'umwe rero wakifuza kuba hafi y’abantu bameze gutyo.
Dore impamvu ukwiye guhinduka niba ugirira nabi abantu, buriya guhemuka nta muntu utabishobora ariko kugira neza byo biragoye cyane.
Nuhemukira umuntu ntukagende uvuga ngo uzi ubwenge cyangwa ngo wamurushije ubwenge n’amayeri, guhemuka nta muntu utabishobora yabyishyizemo ariko kugira neza nibyo bigoye.
Nubona wakoze igikorwa cyiza, wagiriye neza umuntu ujye uvuga ko wakoze ikintu kidasanzwe cyananiye abandi, abe aribyo uzajya wirata.
Gusa ujye umenya ko mu rwango no kugira nabi, nta nyungu namba ibamo.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










