IBANGA RY’UBUZIMA: Niba wifuza guhindura ubuzima bwawe ibi bintu uko ari 5 ni ibyawe
Ntugomba gutegereza abantu cyangwa ibintu runaka ngo abe aribyo bikugira umuntu mwiza, wowe ubwawe wakiremamo umuntu mwiza kandi udasanzwe bigashoboka.
Twagukusanyirije amwe mu magambo meza yagutera imbaraga kandi agahindura ubuzima bwawe, ukaba umuntu udasanzwe.
1. Ntukibaze icyo isi ikeneye ahubwo jya wibaza icyagutera kuba muzima hanyuma abe aricyo ukora. Kubera ko icyo isi ikeneye ni abantu bazima bahumeka.
2. Ntacyo bitwaye uwo uriwe, aho ukomoka. Ubushobozi bwo gutsinda butangirana nawe, buri gihe.
Harubwo dutsikamirwa n'abo turibo uyu munsi cyangwa aho dukomoka tukibagirwa ko ejo hadutegereje ngo tuhahindure kandi duhindure amateka yacu.
3. Baho nkaho ugomba gupfa ejo, iga nkaho ugomba kubaho iteka.
Ugomba kumva ko ugomba gusohoza inshingano zawe zose uyu munsi ukurinda kumva ko ejo ufite umwanya wo kugira ibyo ukora kuko ejo harahishwe ariko uyu munsi hari mu biganza byacu.
4. Umuntu wenyine ugenewe kuba we ni uwo wahisemo kuba kugiti cyawe. Amahitamo dukora niyo atugira abo turibo, reba neza amahitamo uri gukora uyu munsi kuko turi umusaruro w'amahitamo dufata umunsi ku munsi.
5. Abantu benshi nibakubwira OYA, ujye ubareba mumaso ubabwire ngo ndeba unyitegereze hanyuma ugende ushake uko ubuzima bwawe bwahinduka. Mugihe gito uwo muntu nabona impinduka uri gukora mu buzima bwawe azicuza impamvu yasohoye OYA ye mukanwa ke ayikubwira.
Wige gufata guhakanirwa nk'impamvu yo kwerekana ko abantu bibeshye. Ntugahagarare, anga kumanika amaboko, uko byagenda kose wereke abantu ko bibeshye.
What's Your Reaction?










