IBANGA RY'UBUZIMA: Ibi byo ntawe bitareba uko byagenda kose

Jul 8, 2024 - 09:58
Jul 8, 2024 - 12:05
 0
IBANGA RY'UBUZIMA:  Ibi byo ntawe bitareba uko byagenda kose

1. Ibintu byiza ntibigomba kugwa mubiganza byawe gutyo gusa. N’Imana iratanga ariko iteganya ko ubanza gukora nawe inshingano zawe ukagira uruhare rwawe.

Ntabwo wasinzira uvuge ngo ibintu byose bizakwizanira cyangwa ngo Imana izabikora, ibyo Imana yakoze bya mbere ni ukuguha ubuzima, ubwenge, amahoro, imbaraga n'ibindi bigufasha gushyira mu bikorwa inshingano zawe.

2. Umuntu ufite amaso meza, ni ubona ibyiza mubandi, ufite iminwa myiza, ni uvuga gusa amagambo y'ubumuntu yo gufasha abantu gutuza, uzi kugenda neza ni uwumva ko mu rugendo arimo atagomba kugenda wenyine ahubwo akwiye gufata abandi ukuboko bakagendana.

3. Wibuke, niba ukeneye ikiganza cyo kugufasha, bwanyuma uzasanga ari ikiganza cyawe. Ibuka ko ufite ibiganza bibiri, icya mbere ni ukwifasha, icya kabiri ni ugufasha abandi.

4. Uburyo bwo kuba muri iyi si, ntabwo ari uguhagarara kuruhande ukarebera gusaaaa! oya bisaba kugira icyo ukora.

5. Maquillage (makeup) ishobora gutuma ugaragara neza hanze ariko ntigufasha niba uri mubi imbere. Keretse niba urya iyo maquillage ariko ntibibaho.

Ibi bivuze ko uko twigira neza hanze dushaka kugaragara neza inyuma duharanire cyane gushaka uburyo n’imbere muri twe tugaragara neza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow