IBANGA RY’UBUZIMA: Dore ibyatuma abantu tubaho twishimiye ubizima

Aug 8, 2025 - 10:11
Aug 8, 2025 - 14:35
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Dore ibyatuma abantu tubaho twishimiye ubizima

Hari ubwo umuntu yibaza ati nigute nabaho nishimye mu buzima? rimwe na rimwe akabura igisubizo, hano hari bimwe mu bintu byatuma abantu tubaho twishimiye ubizima.

1. Gusenga no kwizera Imana ko ishoboye byose kandi yakora ibirenze ibyo utekereza mu buzima bwawe, kuba wizera ko waremwe nayo ukwiye no kwizera ko yakuremeye impamvu, ni ngombwa rero kuyizera kugirango ubashe no gusobanukirwa umugambi wayo kuri wowe.

2. Kugira umutima ushima, ujye wishimira ibyo ufite aho guhora wigereranya n’abandi. Kwigereranya bituma utabaho nkawe, ukaba mu buzima bw’abandi, ibyo bituma ubaho uhangayitse.

3. Kumenya intego yawe mu buzima, kubaho uzi icyo ushaka bituma ubaho unezerewe.

4. Kurekura inzika n’umujinya, iga kubaho ubabarira kuko uzahura n’abakubabaza ariko nawe ujye wibuka ko nawe ukosa, icyiza rero nawe ujye ubabarira bizatuma uba mu mahoro.

5. Kwita ku buzima bwawe, ugomba kurya neza, gukora siporo, kuruhuka, umubiri  muzima ujyana n’umutima wishimye.

6. Ujye ufasha abandi, gufasha abandi bituma nawe wumva unezerewe kandi ufite agaciro.

7. Ujye wiga kunezezwa n’utuntu duto ufite, ibyo bizatuma ubaho wishimye.

8. Jya uharanira ko buri munsi wiga ikintu gishya mu buzima bwawe, kwiga ikintu gishya bituma utera imbere kandi bikakongerera icyizere.

9. Ujye wigirira icyizere no kwiyakira uko uri, kumenya ko uri umuntu w’agaciro, uri mwiza, uri agatangaza bituma ubaho wishimye.

10. Ujye wibuka ko ibyo ushaka abandi bakugirira nawe ubikorera abandi, niba ushaka ko abantu bakwereka urukundo nawe rugire.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow