IBANGA RY'UBUZIMA: Ba maso utazisanga wasigaye

Jan 15, 2025 - 13:19
Feb 6, 2025 - 17:32
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Ba maso utazisanga wasigaye

1. Hari abantu mu buzima bwawe batazigera bagutera inkunga kubera ko ari wowe, hari n’abazagutera inkunga kubera ko ari wowe, icyo ukwiriye gukora ni ukumenya abantu bawe. Ikindi ukwiriye gukomeza kuba wowe uko byagenda kose.

2. Ntukabwire umuntu amashuri wize yose ahubwo ujye ubwira umuntu icyo wabyaje ayo mashuri wize.

3. Ujye wibona nka Kagoma wogoge ikirere, ujye wibona nk’intare ube umwami w’ishyamba, wibone nk’umutsinzi hanyuma ntuve ku izima.

4. Uzabura inshuti nyinshi mugihe uzatangira kuba seriye (serieux) ku ntego zawe ariko kandi uzanabona n'abantu ba nyabo, niyo mpamvu hari imodoka zifite imyanya mike mu gihe bisi (bus) ifite imyanya irenga 20 cyangwa 70 kubera ko igendwamo n'abagenzi rusange benshi kandi batandukanye. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow