Ibiganza byawe bizahore byera, bikeye iteka ryose

Feb 1, 2024 - 13:51
Feb 1, 2024 - 13:52
 1
Ibiganza byawe bizahore byera, bikeye iteka ryose

1. Wikwereka abo ukeneyeho ubufasha ko ubakeneye ahubwo bereke ko ibyo wifuza ko bakora ari inyungu zabo ibyo babyikorere ubwabo inyungu zivuyemo uzirebe neza uzifate zose.

2. Garagarira bose nk'inshuti babifate batyo ariko weho ukore nk'intasi kuri bo.

3. Koresha ikitwa kutabonerwa irengero nibyo bizatuma ukomeza gushoberana ibi bizatuma uyobokwa kandi wubahwe.

4. Irinde ko hagira umenya icyo ugiye gukurikizaho bazahora bibeshya incuro igihumbi ubundi ubeho utungurana nta kindi.

5. Wikwifungirana mu nkuta kuko bijyimbya ubujyi bikanaca umugozi w'ubuvumbuzi ubumenyi n'ubuhanga bikwiye, hitamo hake gusa werekeza kandi ube uri kumwe na bake wahisemo gusa atari uruhame

6. Menya abo uganira nabo cyangwa abo ugiye kugira icyo ukorana nabo utabazi neza bihagije bisubike.

7. Ntuzagire uwo wizera byuzuye cyangwa ngo utume bihoraho.

8. Ibiganza byawe bizahore byera bikeye iteka ryose, amakosa ku nyungu zawe hari abandi bayakora abo ugomba kubahiga nk'uko uhiga abanzi bawe abo nabo ugomba kubabona.

9. Igenamigambi rigomba kuba inzira yawe unyuramo mu bikorwa byawe irinde guhubuka ahubwo biziririze niyo waba ugiye gukora akantu wita ko ari gato.

10. Umukoro w'ubuzima ntukorerwa mu itsinda buri muntu ni ku giti cye.

11. Simbuza irari amashimwe kuko buri munsi uhorana iby'agaciro utakwigezaho weho ubwawe nk'umwuka uhumeka n'ubuzima muri rusange ibindi ni inyongera.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow