Niba hari uwo wifuza guhitamo mu rukundo ibi birakureba

Urukundo nyarwo rugomba gutera umunezero mu mibereho y’umuntu, bigatuma ibisanzwe bisa nkibidasanzwe niyo mpamvu ugomba kwitonda.

Jan 17, 2024 - 14:08
Jan 17, 2024 - 14:08
 1
Niba hari uwo wifuza guhitamo mu rukundo ibi birakureba

Hitamo uwo mukundana, umugore uzi neza icyo uzana kumeza, cyangwa uzi neza ibyo winjiza atari ukumwiyemeraho, ngo hari ibyo winjiza kugirango agukunde mwamara kubana agasanga ibyo wamwijeje ntabihari, amakimbirane agataha mu rugo iwawe ubuziraherezo.

Hari ubwo yemera gukomeza kubana nawe ariko uzaba wamaze kwangiriza umutima we, ndetse ibyo yari akwitezeho bizaba birangiye, kukwizera bizayoyoka.

Hitamo urukundo rutuma uhora wiyumva uri hejuru, atari rwa rukundo rugutesha agaciro.

Hitamo urukundo rukumurikira mu mwijima aho kugirango ruguhoze mu mwijima.

Ntukemere umuntu wese udatuma umutima wawe wumva ko uri murugo ahubwo ugahora wumva ko uri nk'umushyitsi mu mutima we.

Iyo ubonye urukundo ukwiye, wumva umutuzo utuje hejuru yawe, nkaho uwo mutuzo wahoraga uhari.

Ntukemere urukundo rudatuma umutima wawe uhinda umushyitsi.

Simvuze ko ukwiye gutegereza kumva ibintu bihinduka mu gifu cyawe n'umutima uhindagurika ibihe byose, ariko intangiriro y'umubano wawe igomba kuba yuzuyemo uburyo bwo kugira ubwoba igihe cyose umubonye.

Ntukabeshye umuntu ngo umukure mubye aze aziko asanze ugiye kumumara iruhungu hanyuma ujyeho umuryarye umubeshye ibitariho, umubabarize umutima atume yumva ko abantu bose nta rukundo ruhari.

Niba utari mu rukundo bireke burundu ntunabitekereze cyangwa niba ubirimo ubibemo neza, kuko uhagaze mu muryango atuma abinjira badasohoka ndetse n'abasohoka ntibabone uko basohoka.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow