IBANGA RY'UBUZIMA: Twese turi hano kuri iyi si, nka ba mukerarugendo
1. Intwari nyayo ni umuntu utsinda uburakari n'inzangano, mu gihe wumva muri wowe nta muntu ukwiriye kwanga cyangwa ukagenzura uburakari bwawe, uri intwari.
2. Ntukabe umuntu watsinze, wateye imbere gusa ahubwo ube umuntu w'agaciro ku bantu muri rusange.
3. Twese turi hano kuri iyi si, nka ba mukerarugendo. Nta n'umwe muri twe ushobora kuba hano ubuziraherezo.
Igihe rero turi hano tugomba kugerageza kugira umutima mwiza no gukora ikintu cyiza kandi cy'ingirakamaro mubuzima bwacu, twaba tubaho imyaka mike cyangwa myinshi.
Byaba rwose bibabaje turamutse iyo myaka yose tuyibayeho aritwe duteza ibibazo bibabaza abandi bantu, ikintu cy'ingenzi ni ukuba umuntu mwiza.
4. Uburakari ntibushobora kuneshwa n'uburakari. Niba umuntu akurakariye, kandi ukagaragaza uburakari nawe, igisubizo nuko ugiye kwinjira mu byago.
Ku rundi ruhande, niba ugenzuye uburakari bwawe ukerekana ibinyuranye birimo - urukundo, impuhwe, kwihanganirana ntuzakomeza kugira amahoro gusa, ahubwo uburakari bw'undi muntu buzagabanuka maze amahoro aganze.
What's Your Reaction?










