IBANGA RY'UBUZIMA: Aya magambo ni ingenzi cyane mu buzima

Jul 1, 2024 - 10:53
Jul 1, 2024 - 10:53
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Aya magambo ni ingenzi cyane mu buzima

1. Nujya gutega amatwi umuntu ntuzatege amatwi umuntu ufite ibisubizo cyane ahubwo uzatege amatwi wa muntu uba ufite ibibazo byinshi kuko niwe uzatuma usobanukirwa ko ufite imbaraga zo kwishakira ibisubizo.

2. Ukeneye guhagarika gusoma ibitabo by’abandi ugatangira kwandika ibyawe kuko nawe ufite amateka yawe, ufite inkuru zawe.

3. Ntunkeneye kumenya ibintu byose,ahubwo ukeneye kumenya aho wabisanga, igihe uzabikenera.

4. Hagati y’ibintu bikomeye cyangwa ibibazo haba haryamyemo amahirwe.

5. Ugomba kuba witeguye kureka icyo uri cyo kugira ngo ube icyo uzaba cyo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow