Ubuzima ni igitabo gifite amapage menshi, amabi n’ameza

Apr 29, 2024 - 14:14
Apr 29, 2024 - 14:15
 0
Ubuzima ni igitabo gifite amapage menshi, amabi n’ameza

1. Ujye uhitamo kwigomwa akanya gato uharanira kuzabaho neza iminsi isigaye
2. Uko ugenda ukura, gerageza kwiyoroshya kuko nutabikora iminsi izabigukoresha
3. Ubuzima ni igitabo gifite amapage menshi, amabi n’ameza.
4. Uyu munsi waba uri kuri page y’ubuzima bubi, ejo wagera kuri page y’ubuzima bwiza.
5. Isi ni umwarimu mwiza utanga ikizamini mbere y’uko akwigisha
6. Ibyo wita amarira uyu munsi hari igihe wenda yaba ariwo munezero wawe w’ejo.
7. Ibyo wita ibyishimo uyu munsi nabyo ejo byavamo amarira, ntawamenya
8. Ubuzima tubamo ni ingaruka, nukora neza bizakugarukira kandi nukora nabi bikugarikire
9. Gukomera nyako ni ugutuma abagukikije nabo bakomera kuko mu buzima byose ari ugufatanya
10. Igihe ubona utangiye guhirwa, ukabona ibyo ukoze byose byemera bijye biguha umwanya wo gutekereza kabiri, kuko akenshi ishobora kuba ari iminsi yawe ya nyuma
11.  Ntugashimishwe no kwizihiza iminsi mikuru, jya ufata buri munsi wose ugejejeho ko ari umunsi mukuru

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow