IBANGA RY’UBUZIMA: Dore ibanga rikomeye ryo kuba muri iyi si kandi ukayibamo neza

Jul 11, 2025 - 12:55
Jul 11, 2025 - 21:31
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Dore ibanga rikomeye ryo kuba muri iyi si kandi ukayibamo neza

Muri iyi si nta bumuga buruta kuba umuntu afite umutima mubi, wuzuye urwango, wuzuye ubugome, wuzuye ishyari ribi, wuzuye ubwibone, agasuzuguro. Nubwo bibangamira abandi ariko ufite uwo mutima niwe ubabara cyane kurusha abandi.

Dusukure imitima yacu kuko icyiza ntikibazaza ahubwo kirema ibikomeye byiza mu buzima bw’umuntu. Tugire imitima igindutse.

Tujye twiga guca bugufi, tureke gukandamiza abandi kuko ubu butaka tugendaho igihe kimwe buzahinduka igisenge cyacu. Hari igihe rero bwahinduka igisenge cyawe abo waciye amazi, wanze, wabwiye nabi, wavuze amagambo mabi bo bakiri kubugendaho. Iyi si bisaba kwiyoroshya no gushaka uburyo twabana na bose amahoro.

Mu buzima nutinda guhura n’abantu abafite ibyo ubura uzahorana n’abantu bagutwara ibyo ufite byose ushiduke nta na kimwe usigaranye. Menya ubwenge bwabo ugendana nabo.

Mu buzima ntuzigere useka umuntu uvuge ngo ibyamubayeho njye ntibishobora kumbaho, kuko ubuzima bufite uburyo buhinduka twaba twabigizemo uruhare cyangwa tubagizemo uruhare hari igihe twisanga twaribeshye.

Nubona umuntu hari ibyamubayeho bitari byiza jya umusabira Imana imube hafi nawe bigende neza abashe guca muri ibyo bihe aho kumuseka no kumusebya.

Muri iyi si yahindutse mu buryo aho bisigaye bishoboka ko wahitamo kuba icyo ushaka cyose, rero icyiza uzahitemo kwibera umuntu mwiza nubwo bitaguha inyungu nyinshi ariko byibura biguha amahoro.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow