Gerageza uhe abakwanga indi mpamvu yo kukwanga kandi
Ibihuha bitwarwa n'abakwanga, bikwirakwizwa n’injiji, kandi bikemerwa n’impumyi.

Abanzi ni abantu batangaza n’urusaku rwinshi ibyo watsinzwe bakongorerana intsinzi yawe kubera gukorwa n’isoni.
Kunda abanzi bawe kuko buriya ni abafana bawe bakomeye, kubera ko bagukurikiranira hafi mubyo ukora, ubaye nta kintu ukora nta nicyo baba bamara mu buzima bwawe.
Wubahe abakwanga, ni bo bonyine bibwira ko ubaruta cyangwa se ushobora kubarengaho.
Unyangire uwo ndiwe, simbyitayeho, ariko nibura ntabwo nigira nkumuntu ntariwe.
Abanga buriya urebye neza ntibakwanga ahubwo bariyanga bo ubwabo kuko uri kwerekana icyo bifuza kuba cyangwa se uri mu ishusho y’icyo bashaka kuba cyo.
Inzira nziza yo kwica urubozo abakwanga ni umunezero wawe. Ntakintu abantu banga kuruta kubona utsinze cyangwa ugeze kuntsinzi.
Hazabaho abakwanga, hazabaho abagushidikanyaho, hazabaho abatakwizera, hanyuma habe nawe, wo kubereka ko bibeshye.
Gucira umuntu urubanza ntibisobanura uwo ari we ahubwo bisobanura uwo uriwe.
Niba umuntu akubwiye ko utari mwiza, hindukira hanyuma ugende kugirango ashobore kubona neza ikindi gice cyawe cy’umubiri, ahari aho ari kubona niho honyine yabonye hatuma yumva ko uri mubi.
Gerageza uhe abakwanga indi mpamvu yo kukwanga kandi, murika make komeza ukore ibyo abanzi bawe bari bari kwanga kuko bagufitiye ishyari.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?






