IBANGA RY’UBUZIMA: Kwihangana, imbaraga zihishe zituma ugera ku ntego
Kwihangana ni imwe mu ndangagaciro z’ingenzi zigira uruhare runini mu buzima bwa muntu. Mu rugendo rw’ubuzima, umuntu ahura n’ibigeragezo byinshi: gutsindwa, kubura icyo yifuzaga, gucibwa intege n’abandi, cyangwa gutinda kubona umusaruro w’ibyo yakoze. Ibi byose bishobora gutuma umuntu acika intege, agacogora, cyangwa akava ku ntego ze. Ariko uwiyemeje kwihangana abasha guhagarara ashikamye, agategereza igihe cye, kandi akomeza gukora nubwo inzira iba igoye.
Kwihangana si ubunebwe cyangwa gutuza gusa; ni imbaraga zo mu mutima zituma umuntu adaheranwa n’ibibazo, ahubwo akabifata nk’amasomo yo kumukuza. Umuntu wihangana agira icyerekezo, akizera ko buri kintu kiba gifite igihe cyacyo. Ni yo mpamvu kwihangana bifatwa nk’urufunguzo rw’iterambere n’intsinzi irambye mu buzima bwa buri munsi.
Kwihangana si ugutegereza gusa, ni ukomeza gukora nubwo bigoye.Uwihangana ntareka inshingano ze; akomeza kugerageza n’iyo atabona umusaruro ako kanya.
Uwihangana agera kure kurusha uwihuta. Kwihuta bishobora kukuyobya, ariko kwihangana biguha umwanya wo gutekereza no gufata ibyemezo byiza.
Ibigeragezo ni ishuri ry’abihangana. Ingorane zitwigisha kwihangana no kudutegurira ejo heza.
Kwihangana ni uguhitamo amahoro aho guhitamo intonganya.Uwihangana agenzura amarangamutima ye, ntagira amagambo cyangwa ibikorwa byamugiraho ingaruka mbi.
Uwihangana abiba imbuto z’intsinzi mu mutima. Kwihangana gutuma umuntu agira icyizere, akizera ko ibyo akora bizera igihe cyabyo.
Nta ntsinzi irambye itagira kwihangana. Ibyiza byose bisaba igihe, imbaraga, n’umutima udacogora.
Kwihangana ni imbaraga zituje. Si ugutaka cyangwa kwirata, ahubwo ni ukwihagararaho mu mutuzo.
Kwihangana ni inkingi ikomeye yubakiraho ubuzima bufite icyerekezo n’icyizere. Nubwo inzira ishobora kuba ndende kandi ikaba irimo inzitizi nyinshi, kwihangana gutuma umuntu adacika intege, ahubwo akomeza gutera intambwe n’iyo ziba nto. Uwihangana amenya kwakira ibihe bigoye atabigize intambamyi, ahubwo akabigira intambwe imuganisha ku ntsinzi.
Bityo rero, kwihangana ni impano umuntu agomba kwitoza buri munsi mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Iyo twihanganye, twigira icyizere cyo gutsinda, tukagira amahoro mu mutima, kandi tukizera ejo hazaza heza. Kwihangana si uguheranwa n’ibihe, ni ugukomeza urugendo wizeye ko umusaruro uzaboneka igihe cyabyo nikigera.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










