IBANGA RY’UBUZIMA: Dore ibanga ryo guhindura isi ikaba nziza cyane

Sep 19, 2024 - 09:58
Sep 19, 2024 - 10:18
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Dore ibanga ryo guhindura isi ikaba nziza cyane

1. Biroroshye kwanga kandi biragoye gukunda. Ibintu byiza byose biragoye kubigeraho, n’ibintu bibi biroroshye cyane kubibona. Kubera ko gukunda ari ibintu byiza niyompamvu gukunda umuntu bigoye gusa ni ngombwa ko twese tugomba kugira urukundo.

2. Ujye wumvira urumuri rw'imbere muri wowe, ruzakuyobora. Ujye wumvira amahoro yo mu mutima azakugaburira. Ujye wumvira urukundo rw'imbere muri wowe, ruzaguhindura ube umuntu udasanzwe.

3. Urukundo nizo mbaraga zonyine zishobora guhindura umwanzi inshuti. Niba ushaka ko umwanzi wawe mwongera kuba inshuti nta yandi mayeri wakoresha uretse kumukunda.

4. Tugomba kwiga kubana nk'abavandimwe cyangwa tukazarimbuka nk'abapfu.

5. Urukundo ruruta uburakari. Ibyiringiro biruta ubwoba. Ibyiringiro biruta kwiheba. Reka rero dukundane, twizere kandi dufite ibyiringiro tuzahindura isi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow