Buri wese afite icyo yavuga ku buzima bwawe, ariko si buri wese ufite icyo yakora ku bibazo byawe

Mu rugendo rw'ubuzima, hari ikintu umuntu wese agomba kumenya kare kugira ngo atazabaho ahangayikishijwe n'ibitekerezo by'abandi: abantu benshi bafite amagambo ku buzima bwawe kurusha uko bafite ibisubizo by'ibibazo byawe.

Jun 9, 2026 - 11:40
Jun 9, 2026 - 12:14
 0
Buri wese afite icyo yavuga ku buzima bwawe, ariko si buri wese ufite icyo yakora ku bibazo byawe

Abantu bazakureba bakakugira inama. Bazasesengura uko ubayeho, uko wambara, uko ukora, uko ukunda, uko utsindwa n'uko utsinda. Bazavuga byinshi ku nzira yawe, nyamara akenshi ntibazi intera umaze kuyigendamo, ibikomere wayikuyemo cyangwa imisozi ugikomeza kuzamuka.

Biroroshye cyane kuvuga iyo utaremerewe n'umutwaro. Biroroshye guca urubanza ku rugendo utigeze ugendamo. Biroroshye gutanga inama ku kibazo utigeze ubamo. Ariko iyo ijoro riguye, abantu bose basubira mu ngo zabo, ugasigara wenyine n'ibitekerezo byawe, n'amarira yawe, n'intambara zawe. Aho ni ho umenya ko amagambo menshi yavuzwe atari yo yari gukemura ikibazo wari ufite.

Hari igihe uzasanga abantu bavuga bati: "Iyo mba ndi wowe nari kubigenza gutya."

Ariko ukibaza uti: "Ese iyo baba ari bo koko, baba bazi uburemere bw'ibi ndi kunyuramo?"

Ukuri ni uko nta muntu ushobora kumva neza uburemere bw'urubavu uryamyeho buri joro kurusha nyirabwo. Nta muntu ushobora kumenya neza intimba uhisha inyuma y'inseko yawe. Nta muntu ushobora gusobanukirwa neza urugamba rwawe rwo mu mutima keretse wowe ubwawe.

Ibyo ntibivuze ko abantu batagufasha. Oya. Hari abantu beza Imana ishyira mu nzira zacu bakadufata ukuboko mu bihe bikomeye. Hari inshuti z'ukuri, hari umuryango, hari abantu bafite umutima wo gufasha. Ariko nanone hari benshi barangiza kuvuga gusa, bagasiga ikibazo uko cyari kiri.

Ni yo mpamvu ugomba kwitondera cyane abo wemera ko bagena agaciro k'ubuzima bwawe. Ntukemere ko amagambo y'abatagira uruhare mu gukemura ibibazo byawe aba ari yo agena amahoro yawe.

Niba umuntu adashobora kugufasha kubaka, ntukamwemere ko agusenya.

Niba umuntu adashobora kugufasha gukira ibikomere, ntukamwemerere kubyongeramo umunyu.

Niba umuntu adashobora kugufasha kwikura hasi, ntukamwemerere ngo agushyire hasi kurushaho.

Ubuzima ni urugendo rutoroshye. Hari iminsi uzagenda mu mucyo, hari n'iyo uzagenda mu gicucu. Hari igihe uzishima, hari n'igihe uzarira. Ariko muri ibyo byose, ugomba kwibuka ko agaciro kawe katagenwa n'ibyo abantu bavuga, ahubwo kagenwa n'uwo uri we imbere muri wowe.

Abantu bashobora kukwita umunyantege nke kuko batabonye intambara watsinzemo kugira ngo ukomeze guhagarara. Bashobora kukwita umunyantege nke nyamara uri intwari itajya igaragaza ibikomere byayo. Bashobora kugusuzugura kubera aho uri uyu munsi, batabizi ko uri kubaka ejo hazaza bazatangarira.

Ntukibagirwe ko amagambo ahendutse. Buri wese ashobora kuyavuga. Ariko ibikorwa ni byo bihenda. Ni yo mpamvu uzabona abantu benshi bagira icyo bavuga ku buzima bwawe, ariko bake cyane bafite ubushake bwo guhaguruka bakaza kugufasha gutwara umutwaro wawe.

Iyo ugeze mu bihe bikomeye, ni bwo umenya itandukaniro riri hagati y'abakuvugaho n'abakugiraho uruhare.

Abakuvugaho baba benshi. Abakugirira umumaro baba bake.

Abakuvugaho bumva amakuru yawe. Abakugirira umumaro bumva umutima wawe.

Abakuvugaho baguca intege. Abakugirira umumaro baguha imbaraga.

Abakuvugaho bavuga ibitagenda. Abakugirira umumaro bagufasha kubikosora.

Ni yo mpamvu ugomba kubaho ubuzima bwawe utabereyeho gushimisha buri wese. Kubera ko n'iyo wabikora ute, hazaboneka ufite icyo anenga. N'iyo wagerageza gutungana ute, hazaboneka ubona aho ugwa. N'iyo wakora ibyiza bingana bite, hazaboneka ubifata ukundi.

Baho ubuzima bwawe wibuka ko ibitekerezo by'abandi bifite aho bigarukira, ariko ubushobozi bwawe bwo kwihindura no kwiyubaka nta mupaka bufite.

Komeza urugendo rwawe. Komeza kwizera inzozi zawe. Komeza gukora ibikwiye n'ubwo hari abakunenga. Komeza kubiba ibyiza n'ubwo hari abavuga ibibi. Komeza kwiyubaka n'ubwo hari abakwifuza hasi.

Kuko umunsi umwe, abo bose bavugaga bazaceceka, ariko ibyo wakoze bizakomeza kuvuga mu mwanya wawe.

Bityo rero, ujye wumva inama z'abandi, ariko ntukabaho uboshywe n'ibitekerezo byabo. Wubahe amagambo yabo, ariko urusheho kubaha ukuri kw'ubuzima bwawe. Kuko buri wese ashobora kugira icyo avuga ku rugendo rwawe, ariko si buri wese ushobora kugufasha muri urwo rugendo.

Philemon Burgin

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow