IBANGA RY’UBUZIMA: Ibyo wabuze si iherezo, ni intambwe yo kwiyubaka bundi bushya
Ubuzima ni urugendo rurerure rugizwe n’intsinzi n’ibigeragezo, ibyishimo n’agahinda, gutsinda no gutsindwa. Kenshi na kenshi, umutima wacu uhita wibanda ku byo twatakaje: amahirwe ataragenze neza, abantu badusize bakagenda, inzozi zitasohoye uko twabiteganyaga. Ariko ubwenge nyabwo si uguhora wibaza “nabuze nde?” cyangwa “nabuze iki?” Ahubwo ni ukwicara hasi, ugatekereza uti “nize iki muri ibi byose?” Ibyo wigiyemo ni byo biguha imbaraga zo gukomeza, biguha icyerekezo gishya, kandi bikakubaka kurusha ibyo wabuze byose.
Ntugapimire ubuzima ku byo wabuze, kuko ibyo wabuze byaguciye intege; ahubwo bupimire ku byo wigiyemo, kuko ari byo byagukuza.
Ibyo wabuze bishobora kugusigira icyuho, ariko ibyo wigiyemo byuzuza ubwenge bwawe.
Uwabaye mu gihombo akiga isomo aratsinda kurusha uwatsinze ntacyo yigiyemo.
Ubwenge si ukubaho nta makosa ugira, ni ukuyagira ugakuramo amasomo.
Igihe watakaje si cyo kikurimbura, ahubwo isomo utakuyemo nibyo bikurimbura.
Uwumva ko gutsindwa ari iherezo aba abeshye; gutsindwa ni ishuri ry’ubuzima.
Ibyago ntibiza kukugirira nabi gusa, hari igihe bizana no kukwigisha uko ukwiye kwitwara neza ejo hazaza.
Ubuzima ntibugupimira ku ntsinzi zawe gusa, bugupimira no ku bwenge wakuye mu ntsinzi no mu bihombo.
Mu by’ukuri, nta muntu ubaho atarigeze atakaza ikintu cy’agaciro. Ariko si ko bose bakuramo isomo. Ubwenge ni uguhitamo kuba umunyeshuri w’ubuzima aho kuba umucamanza w’ibyakubayeho.
Ibyo wabuze byabaye amateka, ariko ibyo wigiyeho ni intwaro yawe y’ejo hazaza. Niba ushaka gukura, ntukibaze cyane “kuki byambayeho?” Ahubwo jya wibaza uti “byanyigishije iki?” Aho ni ho ubuzima buhindukira bugatangira kugukorera, aho kuguhitana.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










