Ntukanyurwe n’inkuru z’abandi ngo abe arizo zigutwara
1.Nutegereza ko abandi bantu bazagukemurira ibibazo byawe byose, ntibizakunda rwose, buri muntu agira ibibazo bye, niwibwira ko hari umuntu uzagukemurira ibyawe uzaba wibeshya cyane kuko buri wese aba afite ibimuremereye ahubwo wowe tangira wige kwirwanaho.
2.Inama imwe y’ubuzima, ni iyi; Ntukishingikirize ku muntu,ubuzima ufite ni ubuzima bwawe, hitamo ikintu cyose kigushimisha, kandi ubeho nkuko ushaka kubaho. Shyira imbere ibyo ubona ukwiye gushyira imbere kandi ube wowe, wigire.
3.Hano hari forumire nto; icya mbere, tekereza. Icya kabiri, izere. Icya gatatu, rota. Hanyuma, tinyuka ugire icyo ukora nkawe.
4.Ntukanyurwe n’inkuru z’abandi ngo abe arizo zigutwara, utinde cyane ku kuntu ibintu byagenze ku bandi ahubwo nawe tangira gukora inkuru yawe.
5.Kugirango ube umutsinzi ukomeye ugomba kwizera ko uri mwiza, udasanzwe. Niba utari we (utari mwiza), bifate nkaho aribyo, aho kugirango ube umunyembaraga nke, wakigira umunyembaraga kabone nubwo izo mbaraga utaba uzifite.
6.Gukora cyane ni ngombwa ariko hariho ikintu cyingenzi cyane: kwiyizera wenyine.
What's Your Reaction?










