Ukwiriye kuba umunyembaraga uko byagenda kose

Feb 29, 2024 - 14:55
Feb 29, 2024 - 14:55
 0
Ukwiriye kuba umunyembaraga uko byagenda kose

Abantu b’abanyantege nke bategereza amahirwe; ariko abantu b’abanyemberaga ahubwo amahirwe barayarema bagakorerwa na babandi baba bategereje amahirwe, aribwo abantu tubona akazi mu bindi bigo ngo nagize amahirwe mbona akazi.

Saba ubufasha atari ukubera ko ufite intege nke cyangwa uri umunyantege nke ahubwo ari ukubera ko ushaka gukomeza gukomera.

Kwihangana n’imbaraga z’abanyantege nke, kutihangana n’intege nke z’abanyembaraga.

Ubwisanzure ntibushobora na rimwe kugerwaho n’intege nke. Fata intege nke zose uzishyire kure.

Bwira umubiri wawe ko ukomeye, bwira ubwenge bwawe ko bukomeye, kandi ugire kwizera n'ibyiringiro bitagira umupaka.

Ingorane zidutera imbaraga, ibibazo bibyara ubwenge, agahinda gakuza impuhwe cyangwa umuhate, abababaye cyane bazaba abishimye cyane.

Haguruka ukomere, nta bwoba, nta miziririzo, hangana n'ukuri uko kuri!

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow