IBANGA RY’UBUZIMA: Buri mbuto yatewe yera mu gihe cyayo

Dec 30, 2025 - 15:15
Dec 30, 2025 - 15:16
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Buri mbuto yatewe yera mu gihe cyayo

Abantu benshi dushaka gutsinda ariko nibake babasha kurinda no gutwara uburemere bw'intsinzi babona, ntukarizwe nuko utageze ku byiza by’umutwaro utigeze utwara.

Ntukarambirwe gutegereza kuko nibyo bitanga umusaruro uguha ibyishimo ukeneye, rimwe na rimwe bizakubera bibi uhure n’ibikugerageza, gusa ujye uzirikana ko buri mbuto yatewe yera mu gihe cyayo.

Ibibazo wanyuzemo nibyo byakugize igikoresho gikomeye cyo kubaka amateka y’ahazaza, ujye ucunga neza ibyo utakaza bitaba ibyo wari ukeneye ngo ugumane ibyishimo mu buzima.

Ntukibagirwe aho wavuye, rimwe na rimwe amasomo y'ibyo ducamo ninayo tugenderaho tugakomeza aho turi cyangwa aho tugeze.

Ntukubakire kubibi kandi ibyiza bihari, ntukiharire ibyiza kandi abakene bahari, ntukirate ibyo ufite kandi Imana yo gushyirwa hejuru ihari, twese turi ibiremwa muntu kandi guca bugufi nibyo bidukwiriye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow