IBANGA RY’UBUZIMA: Isi ni kaminuza kandi abayirimo bose ni Abarimu

Apr 30, 2025 - 14:23
Apr 30, 2025 - 19:42
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Isi ni kaminuza kandi abayirimo bose ni Abarimu

1. Niba mu buzima bwawe nawe ushobora kwitenguha kandi wikunda ndetse ugakomeza guhangana nuko kwitenguha wagize, none kuki utungurwa ndetse ukanababara mugihe abandi bantu ukunda bagutengushye. Uko uhangana mu gihe witengushye bijye biguha imbaraga zo gukomera mu gihe bagutengushye.

2. Ikintu wahawe nk'umugisha gishobora kuba umuvumo mu gihe ukerensheje uwo mugisha. Abantu benshi Imana yaduhaye umugisha cyangwa iduhindura kuba umugisha turabikerensa twisanga byabaye umuvumo, none bamwe twirirwa tuvugango ubuzima bwaranze.

3. Ntidushobora kwakira ubuntu bw’Imana no kugerwaho n’ibidasanzwe mu buzima niba duhuze cyane mu gutsimbarara ku bikomere byahashize no konsa inzika zishaje.

4. Ikintu cyiza cyane kw'isi ni umuntu uzi uwo ari we kandi uzi aho ari kujya ndetse azi icyo yaremewe gukora. Ese wowe waba wisobanukiwe?

5. Kagoma ziguruka kure aho inyoni nto zidashobora kuguruka, Kagoma rero ishobora gukora ibyo inyoni nto zidashobora gukora. Ni byiza ko nawe witoza kubaho nka Kagoma.

6. Isi ni kaminuza kandi abayirimo bose ni Abarimu. Menya neza ko buri uko ubyutse mugitondo uba ugiye mw’ishuri.

7. Kwizera guhinduka ikiraro hagati y'aho uri n'aho ushaka kujya, jya ugira kwizera kuko nicyo kiraro kiguhuza n'ibyiza wifuza mu buzima.

8. Twashyizwe kw'isi kugirango dusohoze intego, kandi iyo ntego niyo itanga ibisobanuro mu buzima bwacu, woherejwe mw'isi kugirango ugire icyo ukora kandi ugire icyo uhindura.

9. Ahantu hakize cyane ku isi ntabwo ari mu birombe bya zahabu, ahakurwa peteroli, ibirombe bya diyama cyangwa amabanki. Ahantu hakize cyane ni umu irimbi, kubera iki?

Mu irimbi hari ibigo bitigeze bitangira, hari abantu bari bafite ibitekerezo byo gutangiza ibigo bikomeye ariko bapfa batabikoze, hari abapfuye batekerezaga guhanga ibihangano bitigeze bishushanywa.

Mu irimbi hashyinguwe ubutunzi bukomeye butakoreshejwe muri iyi si, hari abantu bapfanye ubwenge bwavamo ubutunzi bukomeye bugahindura isi yacu.

Hari ubutunzi muri wowe bugomba gusohoka mu gihe ukiri muzima bigakoreshwa kuri iyi si. Haranira ko utazigera ujya mu mva ugifite ubutunzi bwawe bukiri muri wowe. Koresha ubwenge, ubumenyi ufite uyu munsi ukore ibidasanzwe uzasigire isi umurage.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow