Ntugasuzugure umuntu kubera ko umurusha umushahara: Ubutumwa ukwiriye kwibutsa umutima wawe buri munsi
Ujye ugenza make, wubahe buri umwe wese, ntugasuzugure umuntu kubera umushahara uhembwa kuko isi idasakaye, uwo mushahara uhembwa hari abawugura umubavu gusa, ishimire ibyo wagezeho ariko ntibigatume usuzugura abandi.
Hari ibintu umuntu akwiriye kwibutsa umutima we buri munsi, ubuzima si irushanwa ryo kwishyira hejuru y’abandi, ahubwo ni urugendo rwo kwiyubaka no kubaho neza n’abandi.
Ntukemere ko amafaranga uhembwa akugira umuntu wibona cyangwa utekereza ko uri hejuru y’abandi. Uyu munsi ushobora kuba uri aho wifuza, ariko ejo hashobora guhinduka. Isi irazenguruka, kandi ubuzima burahindagurika kurusha uko tubitekereza. Uwo ureba ukamusuzugura uyu munsi, ejo ashobora kuba ari we ugufasha cyangwa akagutabara mu gihe bikomeye.
Jya wicisha bugufi. Wubahe buri wese, yaba ari hejuru yawe cyangwa ari hasi yawe mu rwego rw’imibereho. Agaciro k’umuntu ntikagenwa n’umushahara, ahubwo kagenwa n’ubumuntu bwe. Hari abantu babona amafaranga make ariko bafite umutima mugari, bafite urukundo n’ubupfura kurusha abafite byinshi.
Ibuka ko uwo mushahara wishimira cyane, hari abawukoresha nk’utuntu duto cyane mu buzima bwabo. Ibyo ntibigatume wiyumva nabi, ahubwo bikwibutse ko hari inzira ndende yo gukomeza gutera imbere, kandi ko nta mpamvu yo kwishyira hejuru y’abandi.
Ishimire aho ugeze yego, urabikwiye. Ishimire intambwe wateye, urugamba wanyuzemo n’ibyo wagezeho. Ariko ntukemere ko ibyo bihinduka impamvu yo gusuzugura abandi. Ahubwo bibe imbaraga zo gukomeza gukora neza no gufasha abandi kugera kure.
Ubuzima buraryoha iyo twubahana, tukubaka aho gusenya, tugashyira imbere ubumuntu aho gushyira imbere kwishyira hejuru. Iyo wubashye abandi, uba wiyubashye nawe ubwawe.
Baho neza, wicishe bugufi, kandi ujye uhora wibuka ko umuntu nyakuri atagaragazwa n’ibyo atunze, ahubwo agaragazwa n’uko afata abandi.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










