Ntukajye ushinja umuntu amakosa ugendeye ku bihuha, iyi nkuru itwigishe
Hari inkuru y’umusaza wari utuye ahantu mu cyaro yatangiye gukwirakwiza ibihuha avuga ngo umuturanyi we ni igisambo.
Ingaruka zavuye muri ayo magambo nuko wa muturanyi we yaje gufatwa arafungwa, hacaho iminsi aza gufungurwa.
Wa muntu wafunzwe byaje kugaragara ko ari inzirakarengane aza gufungurwa gusa akajya agenda yumva afite igisebo ahantu hose kuko abantu bamenye ko ari umujura.
Yaje kugira igitekerezo aravuga ati, uwarega uriya musaza wambeshyeye, afata umwanzuro ajya kurega wa musaza wamubeshyeye.
Mu rukiko yaravuze ati ” uyu musaza yarambeshyeye, yanshinjije ibintu bitari byo”
Umucamanza yabwiye wa musaza wabeshyeye wa muntu aramubwira ati “ kuki wabikoze?”
Umusaza yarasubije ati “ ahaaaa narivugiraga ntacyabaye kandi nta n’ingaruka byamugizeho”
Mbere yuko umucamanza aca urubanza cyangwa asoma imyanzuro y’urubanza, yabwiye wa musaza ati “ andika ibintu byose uzi wavuze kuri uyu muntu ubyandike ku gice cy’urupapuro hanyuma urwo rupapuro ugende urucagagura utaha mu rugo, ibice byarwo ugende ubijugunya mu nzira, hanyuma ejo uzagaruke kumva umwanzuro w’urubanza.”
Umunsi wakurikiyeho umucamanza yabwiye wa musaza ati “ mbere yuko nsoma urubanza ndashaka ko usohoka hanze ukagenda utorogara ibice byose bya rwa rupapuro ejo wagiye ujugunya munzira.”
Umusaza yaravuze ati “ibyo bintu ntabwo nabishobora, ntabwo byakunda kubera ko uko byagenda kose umuyaga wafashe izo mpapuro uzijyana kure, zakwiye hirya no hino sinzi aho nazivana, waba ungoye Nyakubahwa mucamanza”
Umucamanza yaramusubije ati “akantu gato uvuga ngo nta kintu byatwaye nta nicyo byakoze byarangiye byangirije icyubahiro cy’umuntu, wangije byinshi udashobora gukosora aka kanya.”
Wa musaza yatangiye kumenya amakosa yakoze arangije asaba imbabazi, ati " mumbabarire nakoze amakosa akomeye".
ISOMO
Ikintu dukwiye kwigira muri iyi nkuru, ntukajye ushinja umuntu amakosa cyangwa se ngo umucire urubanza ugendeye ku bihuha cyangwa ngo unabihwihwise.
Amagambo uvuga ashobora kwangiriza icyubahiro cy’umuntu.
What's Your Reaction?










