Sobanukirwa ibaruwa yashyizwe hanze! Mr P yabwije ukuri Rudeboy
Mr P wamenyekanye mu itsinda rya P-Square akorana n’impanga ye Paul Okoye yashyize yandika ibaruwa ifunguye igaruka ku byo impanga ye yamushinje ndetse n’icyo yamariye itsinda bari bahuriyemo.
Peter Okoye usigaye uzwi nka Mr P nyuma yuko itsinda ‘P-Square’ yarahuriyemo n’impanga ye Rudeboy rigenze biguru ntege, buri umwe agatangira kwikorana ku giti cye, yagaragaje ko yababajwe n’uburyo impanga ye (Rudeboy) ikomeje kumusebya aho kuza ngo barinde ibyo itsinda ryagezeho.
Muri iyi baruwa Mr P yageneye Rudeboy yatangiye agira ati:” Muvandimwe Paul, Nk’uko nabikubwiye igihe kinini, ntabwo ndi mu ihangana nawe cyangwa se undi muntu uwo ari we wese. Ariko, nakubonye ukora ibiganiro untesha agaciro mu itsinda twahanze ndetse twanavunikiye. Mu kiganiro uherutse gutanga, wavuze ko 99% by’indirimbo z’itsinda rya P-Square ari wowe wazanditse, uranyirengagiza uvuga ko indirimbo yacu na T.I ‘Ejeajo’ nanditse ntacyo yagezeho. Wakoresheje imibare yo kuri YouTube untesha agaciro uvuga ko ntashoboye.”
“Ntiwibutse indirimbo nanditse zikomeye zirimo: Get-Squared, Bizzy Body, Personally, Roll It, Temptation, Alingo, More than a Friend, Shekini, Say Your Love, Gimme Dat, Senorita, IGBEdu n’izindi. Ese izi ndirimbo ntizakunzwe? Igihe cyose najyaga mu kiganiro, natumiwe ngiye kugaruka kuri P-Square, nakoreshaga ngenga ya mbere y’ubwinshi ‘twe’ ariko wowe niyo twabaga turi kumwe wihaga gukoresha ngenga ya mbere y’ubumwe ‘Njye,’ nkaho ntigeze ngera mu itsinda.”
Yamubwiye kandi ko icyo agomba kumenya neza ari uko abafana batakunze P-Square kubera uririmba cyangwa se ubyina neza, bakunze ibyavaga mu bufatanye bwabo, ari babiri. Babakunze kandi kubera umwihariko wabo mu muziki n’ubumwe bwabo.
Ati:”Ntagushidikanya, twese turi abanyempano, nahoze nkucyeza mu biganiro nakoraga mvuga ko uri umwanditsi mwiza w’indirimbo, nashimiye kandi undi wese watwandikiye indirimbo nanjye ndivuga kuko hari izo nanditse, ariko wowe urabyirengagiza ukibagirwa ko ari ubuntu bw’Imana bwatumye tugera aha kure twageze.”
Yamunenze ko ajya kure y’ibyiza bagezeho nk’itsinda ahubwo agashaka kwigira uwa mbere mu itsinda rya P-Square, akongeraho gushaka uburyo yamuvuga ko adashoboye no kumwicira ubuzima.
Yakomeje amubwira ati:“Ndicuza kuba ntarasubije ibyo wacishije kuri Twitter mu mwaka wa 2015, uvuga ko ari wowe wandika ukanaririmba indirimbo za P-Square. Nanze kugusubiza mu rwego rwo gushaka amahoro.”
“Muvandi, reka nkubaze; Ari Rudeboy cyangwa se Mr P ni nde munini kurusha P-Square? Ese hari uri kugurisha amatike y’inyubako zikomeye zakira ibirori agashira nk’uko P-Square yabikoraga? Ese turi kugaragara hejuru ku ntonde zicuruza umuziki?”
“Ese ubu turi gushimisha ibihumbi nkuko P-Square yabikoze? Kenshi nibaza ikintu ukura mu kunsuzugura! Menya ko batazigera banyanga njyenyine ahubwo bazatwanga twese kuko twatsinzwe tukabababaza.”
Peter Okoye yamwifurije guhirwa mu buzima, agaragaza kandi ko hari abamubwira nabi bitewe n’ibyo Rudeboy aba yavuze mu itangazamakuru.
Mr P yasoje yamaganira kure ibyo yashinjwe n’impanga ye byo kumwoherereza abagizi banabi ngo baze bamwivugane ariko ntibikunde, yatangaje ko atigeze atekereza icyo ari cyo cyose cyagirira nabi umuvandimwe we haba kumufungisha cyangwa se kumwicisha.
What's Your Reaction?










