M Irene yasobanuye impamvu ahora yahishe akaboko k'ibumoso

Umunyamakuru Murindahabi Irene umenyerewe mu biganiro byo kuri Youtube, nyuma y'uko abantu bahora bamubaza impamvu ahora yahishe akaboko k'ibumoso yahishuye ko impamvu aruko kadakora neza bitewe n'uko ubwo yari umwana abaganga bamuteye urushinge nabi bimuviramo kumugara ukuboko.

Feb 5, 2024 - 23:52
Feb 6, 2024 - 10:19
 2
M Irene yasobanuye impamvu ahora yahishe akaboko k'ibumoso

Ni kenshi uyu munyamakuru agaragara mu mafoto cyangwa se n'amashusho hagaragara ukuboko kumwe kw'iburyo, ak'ibumoso asa n'aho yagahishe, ibi bigatera urujijo kuri benshi bibaza impamvu ahora yahishe aka kaboko ndetse ntibasibaga kumubaza impamvu ahora asa n'uwagahishe.

Mu kiganiro yanyujije kuri shene ye ya Youtube yitwa MIE Empire yahishuye ko aka kaboko ke kadakora neza bitewe n'uko abaganga bamwigiyeho gukingira ubwo yari akiri umwana, bamutera urushinge ahatariho bimuviramo kwangirika kw'imitsi y'uko kuboko.

Yagize ati "Nibyo koko akaboko kange k'ibumoso gafite ikibazo ntabwo gakora neza nk'akandi, impamvu ni ubuzima. Mvuka navutse ndi umwana umeze neza nta kibazo, umubyeyi aza kugeza igihe ajya kunkingiza ku bitaro bya Muhima." Kuri ibyo bitaro bazanaga abanyeshuri bimenyereza umwuga baje kwiga gukingira abantu, bakaza gushaka abana bo kwigiraho"

"Icyo gihe bafataga abana bavukaga mu miryango ikennye ku buryo batazabona ubavuganira. Icyo gihe nange navukaga mu muryango ukennye. Ngewe rero uwo munyeshuri yanyigiyeho atera aho badatera bituma iminsi yange y'akaboko yangirika nkiri umwana."

Murindahabi nubwo yahuye n'ibi byose ariko avuga ko ashimira Imana ko ukuboko kose kutangiritse gusa hari imitsi imwe n'imwe yangiritse bituma ukuboko kudafite imbaraga nk'iz'ukundi ku buryo mu mikurire ye byamusabaga gukoresha kumwe kugira ngo abeho.

Akomeza avuga ko akiri umwana yasenze asaba Imana ngo izamuhe umurimo yakoresha ikindi gice cy'umubiri kitari amaboko cyane, ariyo mpamvu ngo Imana yamuhaye umunwa akaba ariwo akoresha cyane afatanyije no mu mutwe n'akandi kaboko kamwe.

N'ubwo ashima Imana aho imaze kumugeza, ariko ntasiba kunenga serivisi yaherewe ku bitaro bya Muhima, ariko avuga ko yakuze yanga abaganga yumva ko ari abantu banga abana b'abakene ndetse avuga ko adashobora gusubira kwivuriza kuri ibyo bitaro.

Irene avuga ko impamvu abantu bamubazaga impamvu kahoraga gasa n'agahishe aruko yari yarateguye igihe cya nyacyo cyo kubitangaza bikaba byagira n'uwo byafasha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow