Timaya w’imyaka 44 yahishuye impamvu adashinga urugo

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Timaya yavuze ko kugeza ubu adashaka gukora ubukwe no kubaka urugo kubera kugira ubwoba ko yashaka umugore bagatongana agahita amuta.

Dec 6, 2024 - 14:26
Dec 6, 2024 - 19:29
 0
Timaya w’imyaka 44 yahishuye impamvu adashinga urugo

Inetimi Alfred Odon uzwi mu muziki nka Timaya yakomoje kubimutera kudashaka nk’abandi bagabo ngo yubake umuryango, ahamya ko abana batatu afite bamuhagije adashaka umugore ushobora gutuma ata umutwe.

Timaya ukunzwe muri Nigeria no hanze yaho, n’abahanzi bo mu Rwanda bakoranye na we indirimbo nka Urban Boyz bakoranye iyitwa ‘Show Me Love,’ yagiranye ikiganiro na Naija FM abwira abantu ko badakwiye kumushyiraho igitutu cyo gushinga urugo kuko ibya rwo bitaza mu by’ibanze agomba gukemura ndetse ataruteganya no mu myaka izaza.

Yafashe uwo mwanzuro kubera ko ashaka amahoro no gutuza akarya neza ayo yakoreye.

Ati:”Ntabwo ari ibintu nshyira imbere, nta nubwo mbiteganya! Numva ndamutse nshatse umugore uyu munsi akantesha umutwe nahita ndusenya. Ikindi kandi sinshaka kujya kuryama hari ibindi bintu ntekereza byatuma ntasinzira. Ntekereza ko uwo muntu yatuma ntasinzira.”

“Nanze gushaka kubera ko nanga umujagararo (stress). Sinshaka kongera kumva abantu bibaza impamvu ntashaka, niba hari ubifiteho ikibazo azaze tubiganireho.”

Yakomeje avuga ko yishimira kuba yarahawe umugisha akabasha kubyara abana bane (4) ku bagore batatu (3).

Ati:”Nishimiye kuba ndi umugabo ufite abana banjye bane, bose babana na bamama babo. Iyo mbakumbuye mbwira ba mama babo bakabanzanira tukamarana nk’amezi abiri cyangwa se atatu.”

Timaya yavuze ko nta kibazo afitanye n’abo bana ndetse na ba mama babo kuko basangira inshingano zo kubarera.

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz yigeze kuvuga ko igihe bajyaga muri Nigeria bagiye gukorana indirimbo na Timaya [hari mu mwaka wa 2014], ngo basanze Timaya ari kumwe n’abakobwa; umwe amukorakora mu bwanwa undi ku bice by’umubiri…! Bafashe amajwi y’indirimbo afashwe neza n’abo bakobwa. Abona akundwa n’abakobwa cyane.

Abo basore; Safi, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo, bari bahuriye muri Urban Boyz, bahise bavuga ko nabo nibagaruka i Kigali bazabigerageza bakumva uko bigenda!

Timaya ntakozwa ibyo gushaka umugore

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow